issa
Kinshasa irashinjwa kudindiza amasezerano ya Washington kubera gutetesha FDLR

Jan 6, 2026 - 17:32
 0

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatunzwe agatoki ishinjwa kudindiza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington DC, nyuma y’uko inaniwe gutera intambwe igaragara mu gusenya umutwe w’abajenosideri wa FDLR ahubwo igahitamo gukomeza kuwutetesha.

Ibi bije hashize amezi atandatu RDC isinyanye n’u Rwanda amasezerano agamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, yashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Raporo y’ikigo Baromètre des Accords de Paix en Afrique, gishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro ku mugabane wa Afurika, igaragaza ko nubwo hari intambwe zimwe zifatika zatewe mu mikoranire y’inzego za Leta zombi, hakiri imbogamizi zikomeye zibangamiye inzira y’amahoro.

Nk’uko byatangajwe mu nyandiko yasohotse ku wa Mbere tariki ya 5 Mutarama, icyo kigo kivuga ko hakiri icyuho gikomeye mu ngamba z’umutekano z’ingenzi, by’umwihariko izijyanye no gusenya umutwe wa FDLR. Iyo raporo igaragaza ko gukomeza kw’imirwano hagati y’ingabo za Leta ya Congo n’umutwe wa AFC/M23, kimwe n’ubukererwe mu gushyira mu bikorwa ingingo zijyanye no gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zafashwe n’u Rwanda, bishobora guhungabanya icyizere n’ubwizerwe by’iyo nzira y’amahoro.

Baromètre des Accords de Paix en Afrique yasabye Kinshasa kwihutisha bidatinze ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa bihuriweho bigamije guca intege no gusenya FDLR, mu bufatanye bwa hafi n’Urwego Ruhuriweho rwo Gukurikirana Amasezerano (JSCM).

Iyo raporo kandi ishimangira ko mu gikorwa cyo gusenya uwo mutwe wa FDLR hagomba gusigasirwa byimazeyo umutekano w’abasivili, hatabayeho kugenza gake, mu turere twose bireba. Yanashimangiye ko hakenewe gusuzuma uruhare rwemewe rwa MONUSCO muri iyo gahunda, hibandwa cyane ku bice bivugwamo abasirikare ba FDLR ariko kuri ubu bikaba bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.

Abasesenguzi bavuga ko uko Kinshasa itazihutisha gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje, ari ko icyizere cy’amasezerano ya Washington kizakomeza kugabanuka, bikaba byanashyira mu kaga amahirwe yo kubona amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC.