issa
Uganda: Maj.Gen. James Birungi yatawe muri yombi

Aug 30, 2025 - 10:33
 0

Major General James Birungi wahoze ayobora Urwego rw’Ubutasi bw’Igisirikare cya Uganda (CMI), yatawe muri yombi akaba afungiwe kuri Gereza ya Gisirikare i Makindye.

Maj Gen Birungi, akurikiranweho ibyaha bikomeye birimo ubugambanyi, iterabwoba, ruswa ndetse n’ubwicanyi.

Amakuru avuga ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano n’iperereza ryatangijwe n’Umugaba Mukuru Wungirije wa UPDF, Lt Gen Sam Okiding, rigamije kumenya amakuru nyayo ku bikorwa bitemewe bivugwa mu nzego z’ubutasi bwa UPDF, harimo n’ibyashoboraga gufatwa nk’ibikorwa by’iterabwoba.

Maj Gen Birungi yafashwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, ahita ajyanwa gufungirwa i Makindye, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Uganda. Iperereza ryatangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, hagamijwe gusuzuma amakuru yavugaga ko bamwe mu basirikare bakuru bashinjwaga gutangaza nabi amakuru ndetse bagakabiriza ibitero by’ibisasu byavuzwe i Kampala, bagamije gushaka inkunga cyangwa guhishira ibikorwa bidakurikije amategeko.

Byongeye kandi, habayeho no gusesengura raporo y’impimbano yari yaratangajwe ku rupfu rwa Meddie Nkalubo, wari umuyobozi ukomeye w’umutwe w’iterabwoba wa ADF. Iyo raporo yemejwe mu gihe Birungi yari akuriye CMI.

Nyuma yo kuvanwa ku buyobozi bwa CMI mu ntangiriro z’uyu mwaka, Birungi yagizwe intumwa ya gisirikare mu Burundi, ariko ntiyigeze atangira izo nshingano.

Major General James Birungi yatawe muri yombi 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Uganda: Maj.Gen. James Birungi yatawe muri yombi

Aug 30, 2025 - 10:33
Aug 30, 2025 - 11:21