Abarwanyi ba Wazalendo bateye hafi ya Bukavu bica abanyeshuri
Mu masaha ya mu gitondo yo kuri uyu wa Kane, umutekano wongeye kuba mubi mu mujyi wa Mudaka, uri ku birometero 20 mu majyaruguru ya Bukavu, ubwo abantu bamenyekanye nk’abarwanyi ba Wazalendo bagabaga igitero mu mujyi.
Ayo makuru yemeza ko ubwo abo barwanyi binjiraga muri Mudaka, batangije urusaku rw’amasasu rwakomerekeje abaturage barimo n’abanyeshuri b’ishuri ribarizwa muri ako gace. Umwe mu barwanyi ba Wazalendo akaba yahasize ubuzima.
Nyuma y’iminota mike, ingabo za M23 zahise zitabara mu rwego rwo kugarura ituze, zibasubiza inyuma ndetse zibatatanya berekeza mu misozi ihanamye iherereye hafi y’aho bari bateye.
Abaturage bari bahungiye mu nzu no mu mashyamba batangiye gutaha buhoro buhoro nyuma yo kubona ko urusaku rw’amashusho rucogoye, nubwo ubwoba n’uruhurirane rw’ibyabaye bigikomeje.
Ingendi ku muhanda Bukavu–Kavumu, zari zahise zihagarara kubera ibibazo by’umutekano muke, urujya n’uruza rwatangiye kongera kuboneka mu masaha y’igicamunsi, nubwo rwari rucye kandi rwigengesereye.


Kinyarwanda
English
Swahili









