issa
Abarimo Muhirwa Prosper na Gacinya bongeye guhabwa umwanya mu buyobozi bwa Rayon Sports

Dec 4, 2025 - 19:20
 0

Kuri uyu wa Kane tariki 4 Ukuboza 2025, nibwo Ubuyobozi bushya bwa Rayon Sports bwakoze ikiganiro n'itangazamakuru nyuma y'ihererekanyabubasha ryabaye hagati ya Murenzi Abdallah ndetse na Twagirayezu Thadee.

Ni ikiganiro n'itangazamakuru cyari kiyobowe na Murenzi Abdallah waragijwe inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports bitegetswe n'urwego rw'igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB. Uyu muyobozi mu byo yagarutseho harimo abakinnyi Rayon Sports ikeneye, ariko Kandi anatangaza ku mugaragaro abagiye kumufasha kuyobora iyi kipe muri iki gihe cy'Amezi atatu y'inzibacyuho.

Murenzi Abdallah yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports igiye kizana abatoza bashya ndetse n'abakinnyi bagomba kwiyongera ku bahari kugeza ubu.

Yagize ati " Mu byihutirwa cyane tugiye kuzana abatoza bashya biyongera ku bandi bahari ndetse n'abakinnyi bashya baziyongera ku bahari. Turashaka kongera ibikorwa bitwinjiriza amafaranga kuko ibyo byose bizakenera amafaranga. Iyo dukoze imibare dusanga kwijizamo abakinnyi, nibura biradusaba Milliyoni ziri hagati 150 na 200."

Hahawe ijambo n'abandi bayobozi bashyizwe mu myanya ubwo RGB yakoreshaga inama abayoboye Rayon Sports, barimo Me Nubumwe Jean Bosco atangaza ko umuryango wa Rayon Sports utasheshwe ahubwo ko abagize inzego ari bo batakiri mu nshingano ariko ubuzima bw'iyi kipe burakomeza.

Murenzi Abdallah muri iki kiganiro n'itangazamakuru yatangaje Komisiyo Enye zigiye kumufasha kuyobora umuryango wa Rayon Sports muri iki gihe. Komisiyo zashyizweho harimo Komisiyo ya Tekenike irimo Muhirwa Prosper, Gacinya Chance Denis, Kamali Gustave, Murangwa Eugene, Amro Jean Paul ndetse na Dr Uwimana Francois Xavier.

Izindi Komisiyo zashyizweho harimo ishinzwe imiyoborere irimo Dr Emile Rwagacondo, Dr Uwiragiye Norbert, Ignas Havugiyaremye, Kabagema Vivens, Muhizi Sued, Runigababisha Mike na Ahishakiye Phias.

Komisiyo ishinzwe umutungu wa Rayon Sports iyobowe na Nkundimana Jean Felix, Rukundo Patrick, Byiringiro Bernard, Habyarimana Stratton, Ndikumukiza Revelien, Kabiligi Yussuf, Nshimyabarezi Abraham. 

Hashyizweho Kandi Komisiyo ishinzwe amategeko irimo Me Ntagengwa Vital, Mr. Minani Faustin, Me Mana Jean Paul ndetse na Me Yvette Ingabire.

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze igihe nta muvugizi ifite nyuma yaho Ngabo Roben abaye nk'uwuvuye kuri izi nshingano. Iyi kipe yamaze gushyiraho Umuvugizi mushya witwa Gakwaya Olivier.

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje imyiteguro y'umukino w'umunsi wa 10 wa Shampiyona aho itegereje kwakira Musanze FC kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Ukuboza 2025 muri Kigali Pele Stadium Saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba.

Murenzi Abdallah yashyizeho Komisiyo zigiye kumufasha 

Gakwaya Olivier yagizwe Umuvugizi mushya wa Rayon Sports 

Gacinya Chance Denis yashyizwe muri Komisiyo ya Tekenike 

Muhirwa Prosper yahawe inshingano muri Komisiyo ya Tekenike 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abarimo Muhirwa Prosper na Gacinya bongeye guhabwa umwanya mu buyobozi bwa Rayon Sports

Dec 4, 2025 - 19:20
Dec 4, 2025 - 19:44