Tugomba gushaka ba rutahizamu benshi! Shema Fabrice agiye guhindura Amavubi
Umuyobozi wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yatangaje ko bagiye gushakira ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ba rutahizamu benshi Kandi bakomeye bazakina umukino na Benin.
Mu Ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, nibwo ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakubutse mu gihugu cya Afurika y'epfo aho yakiniye umukino w'umunsi wa Munani na Zimbabwe mu gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi kizaba 2026.
Abakinnyi, abatoza n'abayobozi baherekeje ikipe y'igihugu y'u Rwanda, bakimara kugera hano mu Rwanda Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yatangaje byinshi ndetse agaruka ku mikinire y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda nicyo bateganya kongeramo.
Uyu muyobozi yagarutse Kandi ku mihamagarire y'ikipe y'igihugu y'u Rwanda itavugwaho rumwe benshi bemeza ko hari aho bigera bikazamo amarangamutima. Fabrice yemeje ko bigiye gukosoka kugira ngo barebe niba kwitwara neza byazamuka.
Yagize ati " Uko bahamagara ikipe y'igihugu, tuzavanamo amarangamutima. Yego, umutoza afite ububasha ariko akoresha umutungu wacu. Niba hari igituma Amavubi atitwara neza kuko bahamagaye abakinnyi badashoboye, ntabwo nabyemera."
Perezida Kandi yagarutse ku mukino Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi izakina na Benin tariki 10 Ukwakira 2025, yemeza ko bazakoresha ibishoboka byose Benin igatsindirwa hano mu Rwanda.
Yagize ati " Umukino wa Benin tugomba kuwutsinda, kuko ntayandi mahirwe dufite. Amayeri mu mukino, turimo kugenda tuganira n'abakinnyi hamwe n'abatoza kugira ngo tujye twataka cyane. Tugomba gushaka ba rutahizamu benshi tugomba guhamagara ku mukino na Benin kugira ngo tuzamure amahirwe yacu yo gutsinda."
Ariko Kandi ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nyuma yo kugaragaza ikibazo mu bakinnyi bakina bataha izamu, Perezida yagishyizeho umucyo avuga ko hari abo bagiye kuganiriza bakareba ko batangira gukinira u Rwanda.
Yagize ati " Dufite amazina dushaka kuvugana nabo ndetse no kuzasura mu gihe cya vuba, bishobotse bakatwemerera kuko nabyo ni inzira ndende batwemereye twabazana ariko badusabye umwanya wo kubitekerezaho twazakoresha abo dufite hano mu Rwanda."
Shema Ngoga Fabrice nyuma yo guherekeza ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi, nibwo abakinnyi ubona baragarutse hano mu Rwanda ndetse n'amakuru yavaga mu mwiherero wumvaga bishimye cyane kuko bemeza ko uyu mugabo ari umwe mu bazi umupira n'icyo umukinnyi akenera kugira ngo atange umusaruro.
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi muri iki ikiruhuko cy'ikipe y'igihugu, yakinnye imikino 2 harimo uwo yatsinzwe na Nigeria igitego 1-0 ndetse uwa kabiri yatsinze ikipe y'igihugu ya Zimbabwe igitego 1-0.
Iyi mikino isize ikipe y'igihugu y'u Rwanda n'ubundi ku mwanya wa 4 ku rutonde rwo gushaka itike yo gukina igikombe cy'Isi n'amanota 11 aho ikurikiye Nigeria ifite amanota 11, Benin ifite amanota 14 ndetse na Afurika y'epfo ifite amanota 17.
Shema Ngoga Fabrice yaherekeje ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi
Fabrice yishimira itsinzi y'Amavubi n'abakinnyi mu rwambariro


Kinyarwanda
English
Swahili









