Umuvugizi wa Rayon Sports yatangaje icyatumye bahitamo gutozwa n'umufaransa
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yatangaje ko guhitamo Umufaransa Bruno Ferry byatewe nuko babonye mu batoza bose babandikiye basanze uyu ari we usa nk'uwumenyereye umupira wa Afurika.
Mu ijoro ryacyeye tariki 17 Ukuboza 2025, nibwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko Bruno Ferry ari umutoza mushya wayo. Ni umukino watoje amakipe arimo Azam FC, Accra Lions yo muri Ghana ndetse na AS Vita Club yo muri DRC.
Uyu mutoza ukurikije aho yagiye anyura, ubona ko ari umutoza umenyerewe mu mupira w'amagaru muri Afurika. Iki kintu ni nacyo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagendeyeho cyane kugira ngo ari we ufatwaho umwanzuro nk'umutoza wayo mukuru nkuko byatangajwe na Gakwaya Olivier, Umuvugizi w'iyi kipe.
Mu Kiganiro uyu muyobozi yagiranye na B&B Kigali FM ku wa Gatatu tariki 17 Ukuboza 2025, yatangaje ko Bruno Ferry ku mwemeza nk'umutoza wa Rayon Sports byatewe nuko amenyerewe mu mupira wa Afurika.
Yagize ati " Bruno Ferry tujya kumutoranya twabonye ari umutoza watoje cyane muri Afurika. Twamutoranyije mu batoza batatu b’Abanyamahanga kuko twabonaga ko hano mu Rwanda nta mutoza wadukura mu bihe turimo uhari. Twahisemo ko twashakira hanze ubundi tukareba abatoza bane cyangwa batanu dufata amadosiye atatu ya nyuma dusanga Bruno Ferry ari we mutoza byibuza umaze kuba imyaka myinshi muri Afurika."
Uyu muyobozi kandi atangaza ko Bruno Ferry mu biganiro bagiranye ntabwo yigeze abagora cyane ahubwo igisigaye ari ukumuha umwanya akagaragaza ubushobozi bwe.
Yagize ati " Yatoje mu makipe y’ibihugu duturanye kandi akomeye haba muri Congo cyangwa muri Tanzania ubu ahantu yari ari ni muri Angola urumva ni umuntu uzi Afurika cyane. Mu biganiro ntabwo yatugoye cyane twumvise ari we mutoza Rayon Sports yari ikeneye ubwo igisigaye ni ukumuha umwanya akagaragaza ubushobozi bwe."
Uyu mutoza bisa nkaho yasinye amasezerano y'igihe gito kuko Gakwaya Olivier yatangaje ko batifuzaga guhereza uyu mutoza igihe kinini kuko iyi Komite iriho ari iyi gihe gito ahubwo icyo bagamije cyane ari ukugira ngo bakure Rayon Sports mu bihe bibi irimo kugeza ubu.
Yagize ati " Turifuza ko twabanza tugakura Rayon Sports mu bihe irimo, nyuma tukazajya mu biganiro birambuye yaba ku batoza ndetse n'abakinnyi kereka ahantu tubona ko hari umukinnyi ikipe ishobora kuba ikeneye kandi afite ubushobozi niwe dushobora kuba twaganiriza tukareba niba mu bushobozi dufite twamusinyisha igihe kirekire."
Bruno Ferry aragera hano mu Rwanda mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025. Bivugwa ko uyu mutoza agiye kujya ahembwa ibihumbi 3 by'Amadorari ubwo ni arenga Milliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda, yasinye amezi atandatu gusa.
Gakwaya Olivier agaruka ku gutoranya Bruno Ferry nk'umutoza mushya wa Rayon Sports


Kinyarwanda
English
Swahili









