issa
Umutoza wa Police FC yatunguranye agaragaza ko nta rutahizamu afite ukomeye

Mar 10, 2026 - 08:49
 0

Umutoza wa Police FC, Ben Moussa, yagaragaje ko ba rutahizamu be ntacyo bamufasha kuko ibitego iyi kipe itsinda biva kuri ba myugariro ndetse n’abakina ku ruhande.

Ibi Ben Moussa yabigarutseho nyuma y’umukino Police FC yatsinzwemo na Al Merrikh SC igitego 1-0. Ni umukino wabaye mu ijoro ryacyeye tariki 9 Werurwe 2026. 

Ikipe ya Police FC yakinnye uyu mukino ariko ubona uhusha cyane ibitego nubwo utatinya kuvuga ko byagizwemo uruhare n’umutoza Ben Moussa wakinnye uyu mukino nta mukinnyi ukina ataha izamu afite kandi abarimo Ani Elijah na Rudasingwa Prince bari ku ntebe y’abasimbura.

Ben Moussa mu kiganiro n’itangazamakuru yagarutse ku cyatumye batsindwa uyu mukino, atangaza ko ari ikibazo cyo kutaba beza imbere y’izamu ndetse nawe atangaza ko igisibo cy’abayisilam nacyo cyabigizemo uruhare kuko afite abakinnyi 3 agenderaho kandi b’abayisilam.

Uyu munya-Tunisia, Ben Moussa, yatangaje kandi ko ibyabo nk’abatoza bari babikoze ariko baza gutenguhwa n’abakinnyi batigeze bagaragaza ubuhanga n’ubunararibonye mu gihe bageze mu rubuga rw’umuzamu.

Yagize ati “ Umutoza akora ku buryo ikipe igera hafi y’izamu, nko muri metero 30 za nyuma, cyangwa igera mu rubuga rw’amahina. Ikiba gisigaye ni ubuhanga bw’umukinnyi, ubunararibonye no kwigaragaza mu mukino. Hari abavuga ko hari imyitozo yihariye yo gutsinda ibitego, ariko mu by’ukuri gutsinda ni impano yihariye. Umuntu ntahinduka rutahizamu mwiza mu munsi umwe.”

Ben Mousa yakomeje agira ati “ Rutahizamu aba yarabivukanye. Hari abakinnyi bashobora kuba nta tekiniki zidasanzwe bafite, ariko bakaba abatsinda ibitego. Urugero, hari abakinnyi bamwe batagaragaza cyane ubuhanga mu kibuga ariko babaye ibyamamare mu gutsinda ibitego.”

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru, Ben Moussa yagaragaje ko nta rutahizamu ukomeye wavuga ko Police FC ifite kuko n’abahari ntabwo batsinda. Uyu mutoza agaragaza ko ibitego byinshi batsinda biva kuri ba myugariro ndetse n’abakinnyi bakina baciye ku ruhande, ibi abifata nk’ikibazo iyi kipe ifite kitoroshye.

Yagize ati “Natwe turagerageza guhindura ibintu umukino ku wundi kugira ngo tubone ibisubizo. Ariko niba mubona abatsinda ibitego mu ikipe yacu, akenshi ni ba myugariro cyangwa abakina ku mpande, si abataha izamu. Ni cyo kibazo dufite, abataha izamu bagomba kudufasha gutsinda ibitego byinshi.”

Uyu mutoza wa Police FC yatangaje ko intego y’iyi kipe n’ubundi itazahinduka bazakomeza kurwanira igikombe cya Shampiyona ariko kandi hari n’igikombe cy’Amahoro bagomba kurwanira, aho muri ¼ bazahura na Rayon Sports.

Yagize ati “ Ku bijyanye n’intego zacu, tuzakomeza kuziharanira. Amanota 6 si menshi cyane, haracyari imikino myinshi isigaye. Tuzarwana kugeza ku munsi wa nyuma w’irushanwa. No mu gikombe cy’Amahoro turi muri 1/4 cy’irangiza, tuzakina na Rayon Sports kandi tuzitegura neza muri iyi minsi iri imbere.”

Ikipe ya Police FC ntabwo iri kwitwara neza muri Shampiyona kugeza ubu ugereranyije nuko yatangiye Shampiyona bimeze. Iyi kipe iri ku mwanya wa 5 n’amanota 38. Mu mikino itandatu Police FC iheruka gukina ntabwo irabasha kubona amanota atatu kuko yanganyije n’ikipe zirimo APR FC, AS Muhanga na Rutsiro FC, maze itsindwa na Rayon Sports, AS Kigali na Al Merrikh SC. 

Image

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Umutoza wa Police FC yatunguranye agaragaza ko nta rutahizamu afite ukomeye

Mar 10, 2026 - 08:49
Mar 10, 2026 - 08:56