issa
Muhanga: Umusore arakekwaho kwica nyirakuru

Jun 8, 2026 - 12:06
 0

Umusore w’imyaka 32 witwa Kwizigira Vedaste arakekwaho kwica nyirakuru witwa Nyirabatutsi Thèrese w’imyaka 93 y’amavuko babanaga mu Kagari ka Nyarusozi mu Murenge wa Nyabinoni, Akarere ka Muhanga.

Urupfu rw’uyu mukecuru Nyirabatutsi Thèrese rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena 2026. 

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu musore Kwizigira amaze imyaka 10 afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabinoni, Ndayisaba Aimable, yemeje iby’aya makuru avuga ko bayahawe n’abaturage. 

Yemeje ko uyu mukecuru Nyirabatutsi Thèrese, yabanaga n’umwuzukuru we kandi amaze imyaka 10 afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ndetse bageze iwe kwa Nyakwigendera basanga aryamye imbere y’inzu yamaze gupfa. 

Ndayisaba, yanavuze ko mu rugo rwa nyakwigendera bahasanze ibikoresho byinshi byo mu nzu binyanyagiye hanze ariko uwo musore Ukwizagira Védaste adahari. 

Amakuru avuga ko uyu musore Kwizigira yahise afatwa ajyanwa kuvurizwa ku Bitaro.

Jun 8, 2026 - 13:02