Imirwano yongeye kubura hagati y’Ingabo za Sudan na RSF nyuma yo kwigarurira umujyi wa Al-Tina
Umujyi wa Al-Tina uherutse kwigarurirwa n’Umutwe witwaje intwaro wa RSF ukomeje guteza imirwano ikomeye irimo guhuza ingabo za Leta ya Sudan n’uwo mutwe muri Leta ya Darfur mu majyaruguru y’icyo gihugu hafi y’umupaka wa Chad.
Kuri iki cyumweru habaye imirwano ikomeye yahuje ingabo za Leta ya Sudan n’uwo mutwe witwaje intwaro wa RSF nyuma y’uko uwo mutwe utangaje ko wigaruriye umujyi wa Al-Tina, umwe mu ikungahaye ku bukungu bw’icyo gihugu bitewe n’ubucuruzi buwukorerwamo.
Nk’uko bikomeje gutangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye muri Afurika, ni uko ku wa 22 Gashyantare 2026, imirwano yahuje ingabo za Sudan n’uwo mutwe wa RSF itangijwe n'amashusho yashyizwe hanze na bamwe mu barwanyi b’uwo mutwe barimo bishimira intsinzi yo kwigarurira umujyi wa Al-Tina uherereye muri Darfur, ibintu bivugwa ko byateye Leta ya Sudan kongera imbaraga mu mirwano ihangana n’uwo mutwe.
Guverineri w’intara ya Darfur, Suliman Arcua Minnawi, yatangaje ko hari ibitero byagabwe ku baturage batuye muri iyo ntara n’umutwe wa RSF. Uretse ko ngo ababikomerekeyemo ndetse n’abo byagizeho ingaruka bataramenyekana neza, mu gihe inzego zishinzwe ubutabazi zikomeje gukora isuzuma ngo hamenyekane niba hari abo byaba byagizeho ingaruka.
Itsinda rya Loni ryigenga rishinzwe kugenzura no gukora iperereza ku byaha by’intambara ku wa 22 ryari ryatangaje ko hari ibimenyetso bigaragaza ko uwo mutwe wa RSF wafashe uwo mujyi wa Al-Tina mu buryo bubi, ibintu Loni ivuga ko bikwiye gusobanurwa neza kuko yo ibyita Jenoside yakorewe abaturage binzirakarengane.
Intambara ikomeje kuba hagati y’Ingabo za Sudan n’umutwe witwaje intwaro wa RSF yatangiye mu 2023, aho ingabo z’icyo gihugu zari ziyoboye intara zose zigize icyo gihugu, 18, ariko bitewe n’imirwano ikomeye yagiye ibaho byatumye RSF yigarurira intara eshanu hiyongereyeho Al-Tina, iherutse gutangaza ko yigaruriye.
Kugeza ubu iyo ntambara imaze guhitana abarenga ibihumbi magana atanu, mu gihe abarenga miliyoni 11 bamaze guhunga igihugu cya Sudan kuva ku wa 15 Mata 2023 ubwo iyo ntambara ya Sudan na RSF yatangiraga.


Kinyarwanda
English
Swahili









