issa
Gicumbi: Bahangayikishijwe n'inzoga bita magwingi yangiza ubuzima bw'abaturage

Jan 12, 2026 - 18:01
 0

Abatuye mu gasantire ka Musasa gaherereye mu Murenge wa Mutete mu karere ka Gicumbi, bavuga inzoga bahaye izina rya magwingi ikomeje kwangiza ubuzima bw'abaturage no kuba intandaro y'urugomo muri ako gace .

Abaturage batuye mu Murenge wa Mutete by'umwihariko abatuye mu isantire ya Musaza, babwiye TV1 dukesha iyi nkuru, ko iyo nzoga bise magwingi ibateye impungenge bitewe nuko abayinywa bagaragarwaho ibikorwa by'urugomo ndetse bakavuga ko yangiza ubuzima bw'abayinywa.

Umwe mu baturage wiyita Bull dog ni umwe mu bo umunyamakuru yahuye nawe yasinze iyo nzoga, mu myitwarire imbere y'umunyamakuru, yagaragaje ko iyo nzoga y'inkorano bita magwingi irimo kwangiza ubuzima bw'abaturage bayinywa.

Abaturage bagaragaza ko iyo nzoga abayigurisha bayita urwagwa, nyamara ishobora kuba ikorwa mu bintu bitemewe bishobora no kwangiza ubuzima bw'abaturage bayinywa.

Umwe mu baturage yagize ati " Iyo magwingi bayizana batubwira ko ari urwagwa, abayinywa usanga nta bwenge bifitiye, aho usanga barazezengeye. Muri iyi santire hari abantu benshi yishe batagira icyo bimarira.

Undi muturage nawe yagize ati " Ntabwo urwagwa nyirizina rwagura amafaranga magana atatu, ziriya zindi nizo bita magwingi. Ubundi ngo icupa rimwe gusa uhita urangira."

Umwe mu basaza batuye mu Murenge wa Mutete, avuga ko iyo nzoga yangiza ubuzima bw'abaturage barimo urubyiruko n'abagore. Yagize ati" Izo nzoga zikorwa mu bitoki, zishe abantu. Ubu urabona hari umusore dufite? Ngira ngo wabonye abagore basinze none waba wanyweye byeri ukamera kuriya? Benshi babyimbye amaguru n'imisatsi iracurama."

Mwanafunzi Deogratias, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mutete, avuga ko izo nzoga ubuyobozi bwazifatiye ingamba ndetse abazikora bakangurirwa kureka gukora inzoga zidafite ubuziranenge.

Yagize ati" Hari iyo mitobe, hari igice kibamo urutoki benga iyo mitobe ariko bigaragara ko hari ibindi baba bavangamo, turabikurikirana tugakora n'ubukangurambaga, tugenda tubakangurira kwenga ibinyobwa bikwiriye."

 Iyo nzoga yitwa Magwingi, abaturage batuye mu Murenge wa Mutete bavuga ko icupa ryayo rigura amafaranga magana atatu y'u Rwanda.

Jan 12, 2026 - 18:00