U Rwanda rugiye guhabwa arenga miliyari 27,5 Frw kubera isoko rya Carbon
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD), yatangaje ko bitarenze 2026, u Rwanda ruzaba rwamaze kwishyurwa arenga miliyoni 19$ (miliyari 27,5 Frw) ku isoko rya Carbon, akazifashishwa mu gukora indi mishinga ibungabunga ibidukikije irimo no guteza imbere ibicanwa bibibungabunga.
Byagarutsweho kuri uyu wa 30 Ukwakira 2025, ubwo abayobozi bo muri BRD baganiraga na Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije.
Binyuze mu isoko rya Carbone, ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ari na byo bigira uruhare ruto mu kohereza mu kirere imyuka igihumanya, bigirana amasezerano n’ibikize bikishyura ikiguzi ku bikorwa bigamije kugabanya imyuka ihumanya bityo uwishyuye ntabe akibarwa nk’uhumanya ikirere ku rugero rw’ibyo yaguze.
Aha hakubiyemo imishinga yo gutera amashyamba, kuyabungabunga ntatemwe cyangwa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bishobora gukurura umwuka wa C02 woherezwaga mu kirere. Harimo kandi ibikorwa byose bibungabunga ibidukikije nko gukoresha ingufu zisubira.
Ku isoko rya Carbone aho uza kugura ari we uba yabishatse, Carbon Credit imwe [toni imwe ya CO2 ihinduye] ifite agaciro k’ari hagati ya 40$ na 80$, ariko hari n’igihe ibiciro bishobora kurengaho mu gihe ibihugu ubwabyo byakwiyumvikanira bitewe n’ubwoko bw’imishinga igiye gukorwa.
Isoko rya Carbone ni kimwe mu bisubizo bizana amafaranga mu rwego rw’ibidukikije, bizafasha u Rwanda kugera ku ntego zo kugabanya iyoherezwa ry’imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 38% bitarenze 2030.
Umuyobozi Ushinzwe Imishinga n’ishyirwa mu bikorwa muri BRD, Gatete Innocent, yavuze ko kuri ubu bamaze kwiyandikisha ku isoko rya Carbon kandi ko iyi banki iri mu ba mbere mu Rwanda batangiye kubona ku mafaranga yo kuri iryo soko.
Yavuze ko ku isoko rya Carbon hemejwe ko hazagurwa imyuka yagabanyijwe hashingiwe ku mishinga ya BRD guhera mu 2020 kugera mu 2025.
Gatete yerekanye ko BRD yamaze gusogongera kuri ayo mafaranga aho ku ikubitiro yahawe ibihumbi 214$ ni ukuvuga miliyoni 310 Frw, mu Ukuboza 2025 hazatangwa arenga miliyoni 2$ mu gihe umwaka utaha izahabwa miliyoni 16$.
Ati “Ayo adufasha kongera bya bikorwa byacu, ibyo tutakoze neza tukabikomeza. Ni cyo kinasubiza cya kibazo cy’ibicanwa. Turasha gutanga za nkunganire twavanye muri ayo mafaranga.”
Yavuze ko u Rwanda rwaguriwe ku giciro cya 15$ kuri toni ariko rwizeye ko ubutaha rushobora kuzagurisha ku giciro kinini.
Imwe mu mishinga ya BRD yatumye igurisha carbon irimo Cana uhendukiwe wafashije abaturage 510.847 kubona uburyo bw’imirasire y’izuba. Ni umushinga washowemo miliyoni 48,94$.
Hari kandi umushinga wa EAQIP 3B (Tekera Aheza) uzarangira mu 2026 aho kuri ubu 73% by’ingengo y’imari wari ugenewe imaze gukoreshwa. Muri uyu mushinga hatangwa amashyiga agezweho ku baturage.
Umushinga wa EAQIP na wo uzagira uruhare mu kugabanya ihumana, aho biteganyijwe ko uzagabanya toni zirenga 600,000 z’imyuka ihumanya. Uzanafasha gukusanya arenga miliyoni 10$, azakoreshwa mu gukomeza gushyigikira gahunda z’ingufu zisubiramo, guteza imbere amashyiga arondereza ibicanwa, ndetse no guteza imbere urwego rwo gukora ibicanwa.
BRD ishishikariza abikorera kuyigana ikabaha inguzanyo. Iyi banki yahaye inguzanyo umushinga wa Leta wo kubaka ibigega (metero kibe 17,000) byo guhunika gaze ikoreshwa mu guteka.
Uretse BRD hari n’ibindi bigo bishobora kubona amafaranga kuri iri soko mu gihe imishinga byatanze yaba imaze kwemezwa no gusuzumwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









