issa
Rubavu: Bane batawe muri yombi bakekwaho kwica umukecuru bamuciye umutwe

Jul 18, 2025 - 08:24
 0

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muriyombi abaturage bane bo mu Karere ka Rubavu, bakekwaho kwica umukecuru bamuciye umutwe, bakanakomeretsa umugabo we.

Ubu bwicanyi bakekwaho, Polisi itangaza ko bwabereye mu Murenge wa Rubavu, Akagari ka Burinda mu ijoro ryo ku wa 15 Nyakanga 2025.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko bane batawe .uri yombi, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane niba nta bandi bafatanyije na bo.

Yagize ati “Polisi imaze gufata bane bakoze igikorwa kigayitse cyo kwambura ubuzima uriya mubyeyi, iperereza riracyakomeje habazwa abafashwe niba hari abandi babifitemo uruhare ngo na bo bafatwe.”

Yasabye abaturage kwirinda kwishora mu byaha birimo no kwambura ubuzima bagenzi babo, kuko Polisi itazigera ibihanganira.

Yakomeje gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bafite imigambi mibisha yo kugirira nabi bagenzi babo, kugira ngo iburizwemo.

Umugabo w’uwo mukecuru wakomerekejwe n’aba bagizi ba nabi yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Nyundo kwitabwaho n’abaganga, mu gihe umurambo wa Nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Kugeza ubu aba bantu Bose uko ari bane bafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Jul 18, 2025 - 08:47