Perezida Kagame yoherereje William Ruto wa Kenya intumwa idasanzwe
Perezida wa Kenya, William Ruto, yakiriye Gen (Rtd) James Kabarebe, wari intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa Kane, tariki ya 17 Nyakanga 2025, Perezida wa Kenya William Ruto yatangaje ko yakiriye Gen (Rtd) James Kabarebe, Intumwa Idasanzwe ya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Kenya, by’umwihariko mu bijyanye n’umutekano n’iterambere ry’akarere.
Mu butumwa Perezida Ruto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko Kabarebe ari Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, akaba yari yasuye Kenya nk’intumwa yihariye ya Perezida Kagame.
Yagize ati: "Mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, nakiriye General James Kabarebe, Intumwa Idasanzwe ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Twagiranye ibiganiro bigamije gukomeza umubano mwiza n’imikoranire hagati y’ibihugu byacu."
Perezida Ruto yavuze ko ibiganiro bagiranye byibanze ku bufatanye bw’impande zombi mu nzego zitandukanye zirimo umutekano, ubucuruzi, ndetse n’uruhare rw’ibihugu byombi mu guteza imbere amahoro n’imibanire myiza mu karere.
Yasoje ashimangira ko Kenya n’u Rwanda bisangiye indangagaciro z’ubufatanye n’ubwuzuzanye mu rwego rwo guteza imbere Afurika y’Iburasirazuba.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Gen (Rtd) Kabarebe yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Ernest Rwamucyo.


Kinyarwanda
English
Swahili









