I Walikare bongeye kurwana

I Walikare bongeye kurwana

Mar 25, 2025 - 20:29
 0

Kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025, habereye imirwano  hagati y’inyeshyamba za M23 n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo.Iyi mirwano yabereye i Kirundu, nko mu birometero 10 uvuye ku mu isantire ya Walikale.

Abaganiriye na Radio Okapi, bavuga ko ibintu bikomeje kuba bibi muri ibi bice bya  Walikale no mu nkengero zabyo aho ngo usanga Wazalendo n’Ingabo za leta bakomeje kugaba ibitero.

Imiryango itegamiye kuri Leta, ivuga ko nyuma y'iminsi hafi itandatu  Walikale ibereyemo imirwano, abaturage bamwe bahungiye mu mujyi wa Kisangani.

Ni nyuma y’uko mu Cyumweru gishize M23 yatangaje ko yikuye muri Walikare ariko ikaza kongera kugaragaza ko hari abasirikare bayo bakiri muri iki gice ku mpamvu z’uko FARDC yakomeje kuhagaba ibitero bya Drone.

Ni nyuma y'uko kandi ingabo za Leta ya Congo, zari zatangaje ko igisirikare kigiye guhagarika ibitero zagabaga kuri aba barwanyi, ariko nyuma M23 iza kugaragaza ko ikomeje kugabwaho ibitero. 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.