issa
Amasezerano y’amahoro mu marembera? Amerika yiteguye gufata ibihano

Jul 14, 2025 - 20:11
 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Lucy Tamlyn, yatangaje ko hazabaho ingaruka niba amasezerano y’amahoro yasinywe hagati y’u Rwanda na RDC atubahirijwe.

Ibi yabivugiye kuri Radio France Internationale (RFI) kuri uyu wa Mbere, nyuma y’ibyumweru bibiri guverinoma y’u Rwanda na RDC zisinyiye amasezerano y’amahoro i Washington, DC, ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mudipolomate yavuze ko niba impande zombi zidashyize mu bikorwa ibyo bemeranyije muri ayo masezerano, hari ingamba z’ibihano ziteganyijwe.

Guverinoma a Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isanzwe izwiho kutubahiriza amasezerano yagiye isinya na Leta y’u Rwanda.

Ambasaderi Lucy Tamlyn yavuze ko igihugu cye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyifuza kubona intambara imaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa Congo irangiye, kandi biteguye gukora ibishoboka byose.

Yagize ati: “Ni yo mpamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishyira imbaraga ku masezerano y’amahoro arimo igihe ntarengwa n’ingengabihe y’uburyo azashyirwa mu bikorwa. Uwo mugambi wo kuyashyira mu bikorwa warateguwe kandi watangiye. Uteganya ishyirwaho ry’urwego ruhuriweho rwa gisirikare rushinzwe gukuraho umutwe wa FDLR no gukuraho ingamba z’umutekano u Rwanda rwari rwarafashe.”

Yongeraho ati: “Ndashaka no kubabwira ko ayo masezerano asobanutse neza. Twanatangaje ku mugaragaro ko hazabaho ingaruka mu gihe atubahirijwe: harimo ibihano by’ubukungu ndetse n’ibya dipolomasi.”

Ambasaderi Lucy Tamlyn yanagarutse ku gice kijyanye n’ubukungu kiri mu masezerano, aho yavuze ku mushinga wa miliyono 760 z’amadolari yo kubaka urugomero rukora amashanyarazi, ruzatanga umuriro mu bihugu bitatu: RDC, Rwanda na Burundi. Yagize ati: “Amahoro arakenewe kugira ngo uwo mushinga ushobore gukora.” 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, wari uhagarariye u Rwanda mu isinywa ry’aya masezerano, aherutse gutangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere, hari impungenge bitewe n’amateka agaragaza ko RDC idakunda kubahiriza amasezerano asinywa hagati y’impande zombi.

Yagaragaje ibimenyetso bishya biteye impungenge, birimo kuba Congo ikomeje kwinjiza inyeshyamba z’amahanga no gutumiza intwaro, harimo n’intwaro zikomeye zikoreshwa mu ntambara.