issa
Icyo Perezida Kagame yaganiriye na Omar Guelleh kuri telefone nyuma yo gutsinda amatora

Apr 12, 2026 - 20:12
 0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko yagiranye ikiganiro kuri telefone na mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh, amushimira ku bw’intsinzi yongeye kumuhesha kuyobora igihugu cye.

Mu butumwa yashyize hanze kuri iki cyumweru tariki 12 Mata 2026, Perezida Kagame yavuze ko yifurije Guelleh gukomeza inshingano ze neza, anagaragaza ko u Rwanda na Djibouti bisanzwe bifitanye umubano ukomeye umaze igihe kirekire.

Yakomeje agaragaza ko ateganya gukorana bya hafi na Perezida Guelleh mu rwego rwo kurushaho guteza imbere inyungu z’ibihugu byombi, by’umwihariko mu bijyanye n’iterambere n’ubukungu bw’abaturage.

Ati "Ntegereje gukomeza gushimangira umubano ukomeye kandi umaze igihe kirekire uhuza abaturage ba Djibouti n’u Rwanda."

Yakomeje avuga ko yiteguye kandi no "gukorana bya hafi mu guteza imbere ibyo duhuriraho by’ingenzi bigamije iterambere n’imibereho myiza."

Umubano hagati y’u Rwanda na Djibouti umaze imyaka myinshi ushingiye ku bufatanye mu nzego zitandukanye, aho ibihugu byombi bikomeje gukorana mu guteza imbere amahoro, ubucuruzi n’iterambere rirambye.

Apr 12, 2026 - 20:50