issa
Guverinoma ya DRC  yijundutse  umudepite wa  Amerika uherutse kuvugisha ukuri  ku  bibazo  bya DRC

Mar 27, 2025 - 11:25
 0

Umuvugizi wa guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo,akaba n’ushinzwe itumanaho , Patrick Muyaya, yifatiye ku gahanga umudepite wa Amerika , Ronny Jackson, uherutse kutarya indimi akagaragaza ishingiro ry’ibibazo bigaragara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Depite Ronny Jackson  ubwo yasuraga ibihugu bitandukanye byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari by’umwihariko DRC, yavuze ko mu byo yasanze muri iki gihugu  harimo ubwicanyi bukomeye mu Burasirazuba bw’iki gihugu kandi ko hari umutungo kamere uhagije ariko wabuze gikurikiranwa.

MediaMu bindi yagaragaje, harimo ko icyo gice cyabuze Umuyobozi kuko ubutegetsi bwa Kinshasa batabasha kukigenzura, asaba abo bayobozi ba RDC gukemura ikibazo cy’umutekano muke harimo no gusubiza agaciro abakambuwe barimo n’abari mu mutwe wa M23.

Patrick Muyaya ubwo yagarukaga ku byavuzwe n’uyu mudepite, yavuze ko ibyo Ronny yatangaje ari ibitekerezo bye bwite ko ntaho bihuriye na Leta ya Amerika.

Yagize ati: "Ibyo Ronny Jackson yavuze ni igitekerezo cye bwite. Ibyo yavuze ntaho bihuriye na guverinoma y'Abanyamerika. Twagiye tugirana ibiganiro inshuro nyinshi, haba ku rwego rwa White House cyangwa na  Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, nta kibazo na kimwe twabajijweho ku byo yavuze birebana n’iby’imbibi n’imipaka igabanya Congo.”

Muyaya yibukije ko ngo guverinoma ya Kongo n’ubuyobozi bw’Amerika barimo kuganira ku ngingo nyinshi kandi ko Washington itigeze ishidikanya ku busugire bwa DRC.

Avuga ko ngo kuba mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje kubera imirwano, ari uburyo bwo gukomeza  gushaka amahoro no kunoza imiyoborere.

Ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, byagiye bifata intera kuva mu myaka yo hambere ahanini biturutse ku buyobozi bwagiye bwimika amacakubiri ashingiye ku moko byanatumye havuka umutwe wa M23 nyuma y’uko benshi mu bawugize bagiye babuzwa uburenganzira bwabo n’imiryango yabo.

Mu nama iheruka y’abakuru b’ibihugu mu miryango y’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’ay’ubukungu bw’Afurika y’Amajyepfo (SADC) yashyizeho abahuza batanu, kugira ngo bafashe mu biganiro bizahuza M23 na RDC.

Mar 27, 2025 - 11:28