issa
Sena y’u Rwanda yemeje Abakomiseri 8 ba NEC harimo umwe utari usanzwemo

Apr 5, 2025 - 06:25
 0

Sena y’u Rwanda yemeje Abakomiseri umunani ba komisiyo y’Amatora baherutse gushyirwaho n’inama y’Abaminisitiri, barindwi muri bo bakaba bari basanzwe muri iyi Komisiyo.

Nyuma yo gusesengura Raporo ya Komisiyo ya Politiki n'imiyoborere, Inteko rusange ya Sena kuri uyu Wagatanu Tariki 4 Mata 2025 yayemeje ndetse inemeza abakomiseri 8 ba NEC.

Oda Gasinzigwa  wari usanzwe ari Komiseri mukuru  wa NEC yagumyen kuri uyu mwanya,  ni mu gihe Habimana Kizito wigeze kuba Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba  yemejwe ku mwanya wa Visi Perezida wa NEC.

Mu bandi bakomiseri ba NEC bemejwe barimo Fortunee Nyiramadirida, Mutimukeye Nicole, Umwari Carine, Semanywa Faustin, Francoise Uwera Kabanda ndetse na Judith Mbabazi.

Abasenateri babemeje bashingiye ku kuba biganjemo abateguye amatora y’Umukuru w’Igihugu kandi yagenze neza, bakaba bizeye neza ko bazashyira mu bikorwa inshingano zabo muri Komisiyo.

Kugira ngo umuntu yemererwe kuba umwe mu bakomiseri ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, agomba kuba ari Umunyarwanda, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (A0), yakuye muri kaminuza n’amashuri makuru byemewe na Leta. Agomba kuba afite ubunararibonye mu nzego z’imiyoborere ya Leta cyangwa mu z’abikorera.

Mu bindi, asabwa kuba ari indakemwa mu mico no myifatire kandi akaba atarahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ni mu gihe kandi amategeko ateganya ko agomba kuba atarigeze akatirwa n'inkiko igihano kingana n'igifungo  cy'amezi atandatu.

Apr 5, 2025 - 06:49