issa
Perezida w'u Bufaransa yasize inkuru nyuma yo gukubitwa n'umugore we

May 26, 2025 - 16:00
 0

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara asa n'ukubitwa urushyi n'umugore we Brigitte Macron, ubwo bari bageze muri Vietnam aho bari gusura ibihugu byo mu majyepfo y'uburasirazuba bw'Aziya.

Mu mashusho yashyizwe hanze, Brigitte Macron agaragara asunika umugabo we mbere y’uko amanuka mu ndege ya Perezida ku cyumweru ninjoro, ibyaje gutuma Perezida Macron abanza kwitunganya mbere yo gusoka ngo asuhuze abari bamutegereje.

Brigitte wari ukiri mu ndege imbere, ntihamenyekanye icyamuteye gukora ibi gusa ubwo bamanukaga mu ndege we n'umugabo, ntibigeze bafatana ukuboko nk'uko bisanzwe.

Perezida Emmanuel Macron ubwo yaganiraga n'abanyamakuru yavuze ko we n'umugore we bakinaga bitari ikirenze ibyo.

Perezida Macron ubwo yasohokaga mu ndege yagaragaye asa nkaho atishimye

Urugendo rwa Macron muri Vietnam, ari na rwo rwa mbere Perezida w’u Bufaransa agiriye muri iki gihugu mu gihe cy’imyaka isaga icumi, rugamije kongerera igihugu cye ijambo muri iki gihugu cyahoze gikolonizwa n'u Bufaransa.

Vietnam nk'igihugu ubukungu bwacyo bushingiye cyane ku byoherezwa mu mahanga, yemeye ibyo yasabwe na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu biganiro by’ubucuruzi mu rwego rwo kwirinda imisoro ya 46%. Ariko, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ukaba ufite impungenge ku byo Vietnam yemeye ku ruhande rwa Amerika bishobora kugira ingaruka ku Burayi.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Perezida w'u Bufaransa yasize inkuru nyuma yo gukubitwa n'umugore we

May 26, 2025 - 16:00
May 26, 2025 - 16:36