issa
Perezida Kagame yakiriye Uhuru Kenyatta muri Village Urugwiro

Jul 11, 2025 - 18:32
 0

Kuri Uyu mugoroba muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, umwe mu Bafasha mubiganiro ba EAC-SADC mu rwego rwo gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ikiganiro cyabo cyibanze ku bikorwa bikomeje byo gushaka amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC no gushakira umuti impamvu nyamukuru z’iyo ntambara.

Nkuko tubikesha urubuga rwa X rw'ibiro by'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Village Urugwiro, Uhuru Kenyatta yageze I Kigali kuri uyu wa 11 Nyakanga 2025, akaba uri muruzinduko rugaruka ku bibazo bikomeje kuburirwa igisubizo muri RD Congo aho u Rwanda rushinjwa gushyigikira AFC/M23, u Rwanda rukabihakana ahubwo narwo rugashinja RD Congo gutera inkunga umutwe w'iterabwoba wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Kenyatta aje mu Rwanda, mu gihe Minisitiri w'umutekano w'u Rwanda na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu wa DR Congo bageze i Doha muri Qatar gukurikirana ibiganiro hagati y'umutwe wa M23 na leta ya Kinshasa nk'abatumirwa, nk'uko bivugwa na Radio Mpuzamahanga y'Ubufaransa, RFI.

Mu kwezi kwa mbere uyu mwaka Uhuru Kenyatta yagaragaje ko ibiganiro bya Nairobi byari gukomeza gutanga umusaruro mwiza iyo ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo budafata ingamba zibidindiza.