Imyitwarire ya Perezida Trump kuri mugenzi we wa Liberia yateje impaka
Ijambo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavugiye muri White House ashima icyongereza cyiza cya Perezida wa Liberia, Joseph Boakai, ryateje impaka muri Liberia ndetse n'ahandi henshi muri Afurika.
Bamwe bakomeje kwerekana ko bishimiye ibyo Trump yavuze, mu gihe abandi babifashe nko gusesereza.
Iri jambo Trump yavuze yaragize ati "Icyongereza cyiza cyane.", abivuga asa n’utunguwe, mbere yo kubaza aho Boakai yigiye kuvuga neza cyane Icyongereza n’ubwo uru rurimi rukoreshwa muri Liberia kuva yashingwa.
Abanyaliberiya benshi by'umwihariko abo mu miryango ya sosiyete sivile n’abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta bafashe ayo magambo nko gutesha agaciro Perezida Boakai.
Abamunenga, barimo Foday Massaquio wo mu ishyaka Congress for Democratic Change, bavuze ko ayo magambo ari agasuzuguro, agaragaza imyumvire y'abo mu burengerazuba bw'Isi, ikibasira abategetsi b’Abanyafurika.
Uko kwinubira aya magambo ya Trump kuje mu gihe hari impungenge ku igabanuka ry’inkunga ya Amerika kuri Liberia, harimo no gusesa gahunda ya USAID, imwe mu zari zifite uruhare runini mu mubano w’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Liberia, Sara Beysolow Nyanti, yasobanuye amagambo ya Trump agaragaza ko ari nk’ishimwe ku murage w’Icyongereza Liberia yakomoye kuri Amerika. Ariko abandi nka Siokin Civicus Barsi-Giah, umwe mu bari bafatanyije na George Weah wahoze ari Perezida, bavuze ko ayo magambo atari ishimwe ahubwo ari ugutesha agaciro Perezida w'igihugu.
Abasesenguzi mu bya politiki nabo ntibahurije ku bitekerezo bamwe bagaragaje ko ibyo Trump yakoze ari ibintu bisanzwe, abandi bakavuga ko ari amagambo atatekerejweho neza ashobora kwangiza umubano wa Liberia na Amerika, ibihugu bisanzwe bifatwa nk'ibivandimwe.
Perezida Joseph Boakai wa Liberia


Kinyarwanda
English
Swahili









