issa
P. Kagame yibukije abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi gushyira imbere indangagaciro z'imiyoborere

Dec 19, 2025 - 17:46
 0

Perezida w'u Rwanda Paul Kagame akaba na Chairman w'Umuryango wa FPR–Inkotanyi, yibukije abanyamuryango ba FPR n’abaturage bose b’u Rwanda ko amahame agenga imiyoborere y’igihugu aturuka ku mateka akomeye kandi ko agomba kuguma adahinduka, n'ubwo ibihe bigenda bihinduka.

Ibi Perezida Kagame yabivuze ku wa Gatanu tariki 19 Ukuboza 2025, ubwo yatangizaga Inteko Rusange ya 17 ya FPR–Inkotanyi yabereye mu Intare Arena, ahateraniye abanyamuryango barenga 2,200.

Perezida Kagame yagize ati “Sinzi igihugu gifite abaturage beza kurusha abacu, Ndabivuga kubera aho twavuye: politiki yo gucamo ibice, Jenoside. Ariko kandi, turi ahantu tugeze aho abaturage bacu bahagaze hamwe, n'ubwo isi ikomeje gushaka kubasubiza mu mateka y’icyo gihe.”

Perezida Kagame yagaragaje ko imiryango y’abanyamahanga yagize igitekerezo cyo gutanya Abanyarwanda no guteza amakimbirane hagati yabo yananiwe kubigeraho, kuko abaturage bahisemo kubana mu bumwe.

Ati “Hamwe n’aho abanyamahanga bashaka kudutanya, bashatse kubateza ibibazo no kubacamo ibice, abaturage bacu barabyanze".

Mu bijyanye n’imiyoborere, Perezida Kagame yashimangiye ko ugukora mu nyungu za rubanda no gutekereza ku bwigenge bwa buri wese bigomba kujyana no gukorera hamwe.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo impinduka ari ingenzi, indangagaciro z’ibanze zigomba kuguma zihamye.

Ati “Kandi nubwo ibintu bihinduka, kandi bigomba guhora bihinduka, si byose bihinduka. Hari ikintu cyose kigomba kuguma gihamye: uwo uri we, n’indangagaciro n’intego zigena uko ugomba kubaho no kugira icyo ukoze mu gihe impinduka ziba zihari. Iby’ibanze bigomba kuguma bihamye".

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko kurwanya ruswa ari ingenzi kandi ko kugaragaza ko ari imwe mu nkingi z’imiyoborere ya FPR–Inkotanyi.

Ati "RPF yagiye ivuga ko tugomba kurwanya ruswa. Iyo ngingo ntiyagenda ihinduka. Icyahinduka ni uburyo tubikora, ariko igitekerezo ubwacyo ntigihinduka".

Inteko Rusange ya 17 ya RPF yabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma, no kwiyemeza kongera kubaka ubwiyunge, ubunyangamugayo, ndetse n'inshingano rusange nk’inkingi z’imiyoborere y'u Rwanda no gukomeza guhindura igihugu.