
Ingabo za Leta ya Congo nizo ziri kugenzura Umujyi wa Walikare
Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya congo (FARDC) ndetse n’ihuriro ry’Ingabo zizifasha nibo bari kugenzur Centre ya Walikare nyuma yuko Ingabo za M23 ziyivuyemo.
Abarwanyi bo mu ihuriro AFC/M23, bavuye mu mujyi wa Walikare ku wa 02 Mata 2025, mu rwego rwo kubahiriza umwanzuro bafashe ku wa 22 Werurwe 2025 wo gukura Ingabo muri Walikare ndetse bakanahagarika imirwano ( agahenge).
Amakuru avuga ko FARDC na Wazalendo bageze muri uyu mujyi ku Wagatatu M23 ikimara kuhava, hakaba kandi hari amakuru avuga ko Wazalendo ikimara kuhagera yatangiye guhohotera abaturage no Gusahura.
M23 kuri uyu Wakane yatangaje ko mu gihe Leta ya Congo itakubahiriza agahenge biyemeje, uyu mutwe nawo wahita wongera ukubura intwaro.
Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ku wa 09 Mata, intumwa za Leta ya Kinshasa ndetse n'iza AFC/M23 bazahurira i Doha muri Qatari aho bazatangira inzira y'ibiganiro.