Kamonyi: Impanuka y'imodoka yaguyemo babiri abandi barakomereka

Apr 18, 2025 - 14:05
 0

Mu Karere ka Kamonyi ahazwi nk’I Kanyinya kuri uyu wa Gatanu habereye impanuka ya Bus yo mu bwoko bwa RITICO yagonganye n’izindi modoka ebyiri.

RITCO yavaga i Rubavu yerekeza I Kigali, yaguye mu muhanda izindi modoka ebyiri zirenga umuhanda abantu barakomereka.

Amakuru avuga ko imodoka zagonganye, imwe yari iya Toyota Hilux (Vigo) yatambutse ku yari iri imbere yayo mu buryo butari bwo, ifite n’umuvuduko mwinshi, igonga iyo byari bihuye, nayo igongana n’indi yari itambutsweho n’iyo Vigo.

Muri iryo bisikana, iyanyuze ku yindi ifite umuvuduko ukabije, yahise ita umuhanda igonga igiti, abantu babiri bari bayirimo bitaba Imana mu gihe abandi barindwi mu zindi ebyiri zagonganye harimo na Ritco yari itwaye abagenzi, bakomeretse.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko yatewe na Vigo yari ku muvuduko mwinshi yanyuze ku yindi modoka nabi itareba aho iri kujya.

Yavuze ko ahanini ibi aribyo bikunda guteza impanuka.Ati” Ibi bintu nibyo bikunda guteza impanuka cyane, turasaba abashoferi kwirinda umuvuduko nk’uwo no kunyuranaho ahatemewe.”

Nyuma y'iyo mpanuka, babiri byemejwe ko bapfuye ,abandi Babiri bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe abandi bari kuvugurirwa ku Kigo Nderabazima cya Kanyinya.

Apr 18, 2025 - 14:07

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.