
Kamonyi: Impanuka y'imodoka yaguyemo babiri abandi barakomereka
Mu Karere ka Kamonyi ahazwi nk’I Kanyinya kuri uyu wa Gatanu habereye impanuka ya Bus yo mu bwoko bwa RITICO yagonganye n’izindi modoka ebyiri.
RITCO yavaga i Rubavu yerekeza I Kigali, yaguye mu muhanda izindi modoka ebyiri zirenga umuhanda abantu barakomereka.
Amakuru avuga ko imodoka zagonganye, imwe yari iya Toyota Hilux (Vigo) yatambutse ku yari iri imbere yayo mu buryo butari bwo, ifite n’umuvuduko mwinshi, igonga iyo byari bihuye, nayo igongana n’indi yari itambutsweho n’iyo Vigo.
Muri iryo bisikana, iyanyuze ku yindi ifite umuvuduko ukabije, yahise ita umuhanda igonga igiti, abantu babiri bari bayirimo bitaba Imana mu gihe abandi barindwi mu zindi ebyiri zagonganye harimo na Ritco yari itwaye abagenzi, bakomeretse.
Yavuze ko ahanini ibi aribyo bikunda guteza impanuka.Ati” Ibi bintu nibyo bikunda guteza impanuka cyane, turasaba abashoferi kwirinda umuvuduko nk’uwo no kunyuranaho ahatemewe.”
Nyuma y'iyo mpanuka, babiri byemejwe ko bapfuye ,abandi Babiri bakomeretse cyane bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, mu gihe abandi bari kuvugurirwa ku Kigo Nderabazima cya Kanyinya.