
Nord Kivu: Perezida Tshisekedi yashyizeho Visi-Guverineri uje guhangana na M23
Perezida Tshisekedi, yagize Karawa Dengamo guverineri wungirije w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru kugirango yongere imbaraga zo guhangana na M23 kugeza ubu ifite mu maboko iyi ntara.
Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Werurwe 2025, atangarijwe kuri radiyo na Televiziyo by’igihugu((RTNC) ko uyu Karawa wari usanzwe ari komiseri muri Polisi y’igihugu yagizwe Visi-Guverineri.ku muyoboro w’igihugu
Karawa Dengamo azasimbura Komiseri Romuald Ekuka wari kuri uyu mwanya mbere y’uko umujyi wa Goma wigarurirwa na M23.
Bakaba bazayobora iyi ntara mu gihe ibiro byabo biri muri teritwari ya Beni.