Burundi: Leta irashinjwa gushukisha imiryango y'Imbonerakure udufaranga tw'intica ntikize ngo bajye mu mirwano muri DRC

Mar 8, 2025 - 12:11
 0

Leta y’u Burundi iravugwaho kuba ngo ishukisha  urubyiruko rw'Imbonerakure udufaranga tw’intica ntikize bakajya muri repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara ihuza M23 na FARDC.

Ikinyamakuru RPA Burundi, gitangaza ko guverinoma ya CNDD-FDD idatinya kohereza urubyiruko ruzwi nk’Imbonerakure muri Congo kandi nta bumenyi bw’intambara bafite maze bakagwayo.

Guverinoma ngo ikoresha ubukene bw'imiryango yabo, igatanga amafaranga kuva kuri miliyoni 1 kugeza kuri miliyoni 3 z'amafaranga y'u Burundi kugira ngo  uru rubyiruko rwitabire iyo mirwano.

Kugira ngo icyo gikorwa kirusheho kumvikana, ngo Leta ikwirakwiza amagambo avuga ko mu gihe batitabiriye imirwano u Burundi bushobora kwibasirwa rukajya mu kaga.

Iki kinyamakuru kandi gitangaza ko ngo hakunzwe gutoranywa urubyiruko rw’imbonerakure cyo  kimwe n’abasirikare batisanga muri CNDD-FDD, maze ugasanga nibo ngo  bashyirwa imbere ku murongo w’urugamba kugirango bicwe.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.