issa
Rayvanny yakeje Wizkid, R.Kelly amaze kwandika album 25 mu buroko, Bwa nyuma Meghan Trainor atewe ishema n'amabere ye : Avugwa mu myidagaduro

Mar 8, 2025 - 12:38
 0

Amakuru y'imyidagaduro arimo kugarukwaho muri izi mpera z'icyumweru mu Karere ndetse no mu Burengerazuba bw'Isi.

Umuhanzi wo muri Tanzania Rayvanny yatangaje ko igitekerezo cyo gusohoka mu nzu itunganya umuziki ya Wasafi akajya gutangiza iye ya Next Level Music yagikuye kuri Wizkid.

Mu kiganiro Rayvanny yakoreye kuri Afrobeats Podcast, yavuze ko  yaganiriye na Wizkid amugira inama yo kwiyizereramo we ubwe, bituma yiyemeza ko agiye guhita ashinga label ye.

Uyu muhanzi yakomeje avuga ko nubwo yavuye muri Wasafi mu 2022, ariko yakomeje kuba inshuti na bosi wayo Diamond Platnumz ndetse bakaba bavugana inshuro nyinshi.

Post Malone aravugwa mu rukundo

Umuhanzi Post Malone biremezwa ko ari mu rukundo n'undi mugore, nyuma yo gutandukana n'uwo bari basanzwe bafitanye umwana yari yarambitse impeta ya (fiançailles) muri Kamena 2022 bategereje gukora ubukwe.

TMZ yatangaje ko Post Malone yatandukanye n'uwari umugore we mu mpera z'umwaka washize, ahita yishakira undi mukunzi.

Inkuru y'urukundo rwe n'uyu mugore mushya witwa 'Christy Lee, zatangiye gukwirakwira nyuma y'uko bagiye babafata amashusho rwihishwa basohokanye, bikaba bivugwa ko batangiye gukundana mu ntangiriro z'uyu mwaka.

R.Kelly amaze gukora album 25 mu buroko

Umuhanzi R.Kelly wabaye icyamamare mu njyana ya R&B ariko mu 2022 agahamwa n'ibyaha birimo iby'ihohotera rishingiye ku gitsina, yavuze ko mu gihe amaze afunzwe yanditse albums 25.

Mu kiganiro yagiranye na A&P Podcast, yahamije ko mu myaka itatu amaze muri gereza yandikiyemo indirimbo zigize albums 25.

Yongeyeho ko agishaka uburyo yasohoka mu buroko kugira ngo agaruke mu muryango mugari akomeze aririrmbe kuko yemeza ko ariwo murimo yahamagariwe.

R.Kelly yakatiwe imyaka 30 y'igifungo aho afungiye muri Carolina y'Amajyaruguru.

Meghan Trainor ari kwishimira ko kera kabaye afite amabere yifuzaga

Meghan Trainor aratangaza ko ubu yumva anyuzwe n'umubiri we kubera ko yamaze kwibagisha amabere ye bakayaha ingano yifuza.

Avuga ko yahoze afite inzozi zo kuba afite mu gituza hateye neza, gusa  ngo amaze kubyara bwa kabiri, amabere ye yagiye kungano atifuza akumva biramubangamiye, ahitamo kwibagisha, none ubu arumva yarageze ku nzozi ze.

Ashimangira ko ubu yumva atekanye kuko ateye uko yabyifuzaga, ndetse agashimira umugabo we Daryl Sabara wamufashije, agashishikariza n'abandi bumva badatekanye kubera amabere yabo ko bajya kwibagisha.

Lady Gaga arifuza kwibaruka

Umuhanzikazi Lady Gaga yahishuye ko yifuza cyane kubyara nawe akitwa umubyeyi, ndetse kuri ubu nicyo kintu ashyize imbere cyane.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na 'Good Morning America', aho yuvuze ko atari we uzabona abanye n'umukunzi we Michael Polansky bakabyara.

Aba bombi bahuye mu mpera za 2019, batangira gukundana mu 2020 kugeza ubwo mu 2024 Michael Polansky yambitse impeta y'urukundo Lady Gaga.

Lady Gaga yavuze ko mbere y'uko yemerera Michael ko bakundana, yabanje kumubaza niba yiteguye kubyara bakarema umuryango undi amubwira ko yiteguye.

Anne Kansime yavuze ibigwi umubyeyi we witabye Imana

Umunyarwenya wo muri Uganda Anne Kansiime yongeye gushimagiza nyina Gauda Kubiryaba witabye Imana ko ari we yakuragaho inganzo.

Kansiime atangaza ko nubwo abantu babona azi gutera urwenya, ariko atari kurusha mama we kuko we wari abizi cyane, akemeza ko kuri mama we ariho yakuraga inzenya abwira abantu.

Yavuze ko yari umubyeyi w'igitangaza kandi wamuteraga imbaraga muri byose. Uyu mubyeyi yitabye Imana mu 2021 azize Covid-19.

Mar 8, 2025 - 12:48