Gisubizo Ministry bashimiye The Ben
Gisubizo Ministry yashimiye The Ben wemeye ko bakorana indirimbo ikaba ariyo igezweho muri iyi minsi ku bakunda 'Gospel '.
Itsinda ry'abaramyi rya Gisubizo Ministry bahaye ifoto ishushanyijeho umuhanzi Mugisha Benjamin alias The Ben.
Ni ifoto iri ku mbuga nkoranyambaga za Gisubizo Ministry yanditseho amagambo y'ishimwe kuri The Ben. Bagize bati"Tunyuzwe no kuba uri igikoresho cy'Imana mu buryo bukomeye,ibyo ukora birivugira. Warakoze cyane kwemera gukorana natwe indirimbo".
The Ben yakoranye indirimbo yitwa'Nabaye Umwe n'Imana' ndetse anabatumira mu gitaramo cyabaye ku wa 01 Mutarama 2026 muri Bk Arena.
Nubwo baririmbye abafana barambiwe bagatngira gusohoka ariko bake beza basigayemo baryohewe n'iyo ndirimbo.


Kinyarwanda
English
Swahili









