
Bruno K agiye gukorera hamwe na Spice Diana
Ubuyobozi bwa sosiyete ifasha abahanzi yitwa Source Management, isanzwe ikorana n'umuhanzikazi Spice Diana, igiye gukorana n'umuhanzi Bruno K ugezweho muri Uganda.
Aya makuru yatangajwe na Bruno K ubwe mu kiganiro cye cya mbere yakoreye kuri TikTok, yise 'Ekiboozi' nyuma y'uko avuye mu cyitwa 'Champanya' yakoragana na Crysto Panda.
Bruno K yari asanzwe akorana na Black Market Records, gusa baje gutandukana nyuma y'ibibazo bagiranye bijyanye n'amafaranga y'uyu muhanzi waje no ku batsinda mu nkiko.
Uyu muhanzi kandi yahimirije itangazamakuru ko agiye kujya ayoborwa na Roger Lubega, umuyobozi wa Source Management, uzwiho guteza imbere abahanzi benshi b’abahanga.
Ibi ni ibintu Bruno K yishimiye cyane, avuga ko amaze igihe adafite umuntu umenya uko umuziki ukorwa ndetse witeguye no gushora imari mu buhanzi bwe, ndetse yishimira ko Roger Lubega ari we yari akeneye mu bikorwa bye.
Yagize ati "Maze igihe kirekire nshaka gukorana n’umujyanama umeze nkawe, wumva neza uko umuziki ukorwa."
Roger Lubega nyiri Source Management ari kumwe na Spice Diana