issa
Bruce Melodie na The Ben mu ihangana ry'indirimbo

Dec 25, 2025 - 09:41
 0

Abafana ba The Ben bategereje amashusho y'indirimbo yitwa'Indabo zanjye' ya The Ben irimo aho azagaragara ari umuganga mu bitaro ari kubaga inda,igitekerezo gikomoka ku nkuru yaburiwe gihamya ivuga ko Bruce Melodie yibagishije inda. Amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze mbere y'itariki 01 Mutarama 2026.

Abahanzi babiri bakunzwe mu Rwanda no mu karere Bruce Melodie na The Ben bakomeje kwigarurira ibitangazamakuru mu nkuru zigaruka ku ihangana ryavuye mu magambo ryerekeza mu ndirimbo. 

Kuri ubu biragoye kubona inkuru ishyushye itarimo abo bahanzi babiri. Babishyize mu bucuruzi,ikintu cyari cyarabuze mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda kuko ahandi bamaze imyaka nyagateke bacuruza ihangana.

Kuri ubu abafana ba The Ben bategereje amashusho y'indirimbo yitwa'Indabo zanjye' ya The Ben irimo aho azagaragara ari umuganga mu bitaro ari kubaga inda,igitekerezo gikomoka ku nkuru yaburiwe gihamya ivuga ko Bruce Melodie yibagishije inda. Amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze mbere y'itariki 01 Mutarama 2026.

Muri ayo mashusho rero The Ben azaba ari kubaga inda ya Bruce Melodie. 

Si ibyo gusa kuko hazanagaragaramo umuntu wabaswe n'ibiyobyabwenge, ingingo The Ben yagarutseho mu ndirimbo aho yashinje Bruce Melodie kunywa ibiyobyabwenge. 

Iri shotarana ariko Bruce Melodie aryumva neza cyane kuko mu ndirimbo yise 'Munyakazi 'aririmbamo ko'Wingereranya n'utunyamanswa duto njye ndukubita ijanja'. Yavugaga The Ben wiyita igisamagwe.

Munyakazi irimo inkuru igaragara y'umuntu wavuye kure akagera ku iterambere. Bruce Melodie yiyita 'Golden talent' ashaka kuvuga impano ya zahabu yari yarirengagijwe.

Iyo ndirimbo irimo inkuru y'umuntu usinda akanakorera amafaranga, irimo aho Bruce Melodie agaragiwe byerekana ko ari kumwe n'abantu benshi barya ariko yakoze. 

Hari aho ari kugenda ku kiraro'Bridge' gihuza umujyi wa Kigali na Kigali Universe y'umushoramari Coach Gaël.

Ni indirimbo yerekana ko bigoye kwanga Munyakazi kuko ari umukozi kandi Imana yamuhaye umufana. Bruce Melodie abwira The Ben ko nababara azamusaza.

Muri Munyakazi hari aho akina umukino witwa 'PlayStation 'watumye The Ben adakorana indirimbo na Bruce Melodie muri za 2017 bikaba intandaro y'amakimbirane.

Icyo gihe Bruce Melodie yifuzaga gukorana indirimbo n'umuhanzi yakuze afana, kubera uwo mukino, ibyari inzozi zabuze ikizigira impamo.

Hari aho ahuha umusatsi w'umuterano ku mutwe,indi ngingo ireba The Ben kuko akoresha umusatsi w'umuterano.

Muri make aba bahanzi bakomeje iri hangana twabona umuziki nyarwanda ugera ku rundi rwego kuko bitanga akazi,biruhura ababikurikira bikabarangaza bakaba biyibagije imiriho y'isi.

Ikindi bituma muzika nyarwanda buri wese ayigiraho ijambo, indi ngingo ishimangira ukwaguka ku buhanzi.