Umugore wa Bebe Cool yibiye ibanga abagore rituma urugo rukomera

Apr 5, 2025 - 10:10
 0

Zuena Kirema umugore wa Bebe Cool, yavuze ibanga yakoresheje kugira ngo abe amaranye imyaka 22 n'umugabo we, ahishurira abagore ko umugabo aba akeneye amahoro ibyo wakora byose wakirinda kumubuza umutuzo.

Umugore wa Bebe Cool, Zuena Kirema, yagiriye inama abagore bagenzi be yo kwirinda kubaza ibibazo byinshi abagabo babo mu gihe batashye batinze, cyane ko abagabo badakunda umuntu ubabaza ibibazo byinshi.

Ibi yabigarutseho ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y'amavuko, aho yavuze ibanga rituma amaranye imyaka 22 na Bebe Cool bakibana, agahamya ko uba ugombva kwizera mugabo wawe kandi ukamuha umutuzo.

Ati "Ntekereza ko abagore batagomba kujya hejuru y'abagabo. Ntabwo uba ukwiye kumubaza ibibazo byinshi. Ntukabaze ibibazo byinshi umugabo mu gihe atashye atinze. Mu gihe agarutse wagakwiye kwishima ukanashimira Imana ukamuha amafunguro kandi nturebe muri telefone ye."

Yavuze ko ibanga akoresha ari uguha amahoro umugabo we, kuko yemeza ko umugabo aba yifuza umutuzo, bityo rero abwira abagore ko umugabo iyo atashye atinze umwakira neza ukamuha amafunguro ukamuganiriza witonze.

Yabasabye kwirinda kubona umugabo atashye ugahita wirukira muri telefone ye ureba abo bavuganye ukanagerekaho kumubabaza ibibazo byinshi by'urudaca, kuko ibyo bibuza umugabo amahoro kandi abagabo baba bifuza amahoro n'umutuzo.

Zuena Kirema avuga ko guha amahoro Bebe Cool ari byo bituma barambana

Apr 5, 2025 - 10:16

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.