issa
Byaca mu zihe nzira kugirango Fatakumavuta ahabwe igihano gisubitse? (VIDEO)

Jun 14, 2025 - 09:08
 0

Ku itariki 13 Kamena 2025 Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye Sengabo Jean Bosco alias Fatakumavuta igihano cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, igihano gito kuko yari guhabwa igifungo cy’imyaka itanu bitewe n’uko ibyaha bitatu yahamijwe byose bifite ibihano by’iyo myaka uyiteranyije hakiyongeraho ihazabu ya miliyoni n’ibihumbi 300 Frw.

Urukiko rwasanze hari amagambo Fatakumavuta yatangaje agize icyaha cyo gukangisha gusebanya. Urugero hari aho yakoze ubusesenguzi abwira The Ben ko’Ubona nutampa amafaranga ntazakuzimya!” aya magambo rero kimwe n’andi yagarutsweho mu isomwa ry’umwanzuro w’urubanza urukiko rwanzuye ko icyaha  cyo gukangisha gusebanya kimuhama. Gihanishwa igihano cy’umwaka umwe. Ni mu gihe icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha nacyo cyamuhamye, itegeko rero rihanisha iki cyaha igihano cy’imyaka itatu n’ihazabu ya 1,300,000 Frw.

Fatakumavuta yaburanye ahakana icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, nyamara urukiko rwasobanuye ko ibipimo byafashwe byerekana ko afite amagarama 289 mu mubiri we mu gihe umuntu usanzwe aba akwiriye kugira hagati ya 0-20mg. iki cyaha yaragihamijwe kikaba gihanishwa umwaka umwe.

Fatakumavuta yakunze gusaba ko yakongera gupimwa, nyamara urukiko rwasobanuye ko ibyo yavuze nta shingiro kuko aterekana ibivuguruza raporo y’abahanga yo muri Rwanda Forensic Institute.

Ibyaha yahanaguweho birimo icy’ivangura n’icyo gutukana mu ruhame. Muri rusange ibyaha bitatu yahamijwe bifite igihano cy’imyaka itanu n’ihazabu ya 1,300,000 Frw.  Urukiko rwavuze ko hari imbabazi za The Ben nazo zikwiriye guhabwa ishingiro bityo agabanyirizwa imyaka ibiri n’amezi ane ahabwa ibiri n’amezi atandatu n’iriya hazabu.

 Urukiko rutanga amahirwe yo kujurira mu minsi 30

Mu kugana ku musoza w’isomwa ry’urubanza, urukiko rwavuze ko Fatakumavuta afite iminsi 30 yo kujuririra kiriya cyemezo mu rukiko rw’ubujurire. Usibye ko igihano yahawe hazakurwamo amezi umunani amaze muri gereza dore ko yatawe muri yombi ku itariki 18 Ukwakira 2024.

 Byaca mu zihe nzira kugirango Fatakumavuta ahabwe igihano gisubitse?

Amategeko ateganya ibyaha n’ibihano bihabwa abantu ku giti cyabo iyo bahamwe n’icyaha ni igifungo;ihazabu n’imirimo y’inyungu rusange.

Igihano cy’igifungo gishobora kumara igihe kizwe cyangwa kikaba icya burundu, igihano cy’igifungo kirimo igihano umuntu ahabwa akakirangiriza muri gereza n’igihano cy’igifungo gisubitse umuntu ahabwa ntafungwe ngo ajyanwe muri gereza.

Mu ngingo ya 49 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano rya 2018,itegeko riteganya ko umucamanza agena igihano ku cyaha cyakozwe hashingiwe ku buremere bwacyo,ingaruka cyateje, icyateye icyaha n’ibindi.

Kugirango habeho ikatira kandi umucamanza agendera ku bwiregure bw’uburana, n’ibimenyetso bishinja n’ibishinjura ku cyaha cyakozwe.Umucamanza ashingira ku mpamvu nyoroshyacyaha cyangwa se nkomezacyaha. Birashoboka ko abantu bakora icyaha kimwe bagahabwa ibihano bitandukanye bitewe n’uburyo baburanyemo.

Fatakumvata rero hano ashobora kuzaza mu bujurire akemera ibyaha byose ndetse akanabyicuza, mu busesenguzi bw’urukiko bushobora kumugabanyiriza ibihano cyangwa agahabwa igihano gisubitse. Iyo uwaburanye atemera icyaha ntabwo agabanyirizwa kuko aba yagoye ubutabera.

Bitewe n’uko Fatakumavuta ari ubwa mbere yari yisanze imbere y’ubutabera, aramutse aburanye atananiza urukiko , umucamanza ashobora kubishingira akamuha igihano gisubitse bityo akava muri gereza.

Iyo uwakatiwe nta kindi gihano cy’igifungo kirenga amezi atandatu(6)yahanishijwe mbere, urukiko rukoresheje icyemezo gisobanuriwe impamvu, rushobora gutegeka gusubika irangiza ry’ibihano byose cyangwa ibice byabyo by’iremezo cyangwa se by’ingereka iyo igihano cy’iremezo cy’igifungo umuntu yakatiwe kitarenze imyaka itanu(5).

Ni ukuvuga ko uwakoze icyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu(5) n’iyo haba harimo impamvu zose twabonye, we ntabwo ashobora guhabwa igihano cy’igifungo gisubitse.

Kuri Fatakumavuta rero kuko yahawe imyaka iri mu nsi y’itanu(5) afite amahirwe menshi yo kujurira akaba yahabwa igihano gisubitse. Icyasabwa ni ukudahakana ikijyanye no gukoresha ibiyobyabwenge kuko nta kimenyetso afite kivuguruza raporo ya gihanga.

Uwahawe igihano cy’igifungo cy’umwaka usubitse, bivuze ko asubizwa mu buzima busanzwe, ariko yazakora ikindi cyaha ku bihano yazahabwa hakiyongeraho n’uwo mwaka wari warasubitswe akarangiriza hamwe ibihano byombi.

Ingingo ya 64 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko isubikagihano ari icyemezo cy’urukiko gihagarika irangizarubanza ku gihano itegeko riteganyiriza igifungo kitarengeje imyaka itanu (5). Aha ni ukuvuga ko umuntu wakoze icyaha gihanishwa igifungo kiri hejuru y’imyaka itanu (5) we aba adashobora guhabwa igihano cy’igifungo gisubitse.

Ingingo ya 65 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko igihano gitanzwe kandi kigasubikwa kiba gitaye agaciro, iyo mu gihe cyemejwe kandi kidashobora kujya hasi y’umwaka umwe (1) no kurenga imyaka itanu (5), uwakatiwe atongeye guhamwa n’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye yakoze ku munsi icyemezo gihagarika irangizarubanza cyabaye ndakuka.

Uwakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse nubwo aba arekuwe asabwa kwitwara neza ntazongere kugwa mu cyaha cyatuma akatirwa ikindi gihano. Iyo yongeye gukora icyaha, igihano cyari cyarasubitswe kimwe n’igihano ku cyaha gishya birateranywa kandi bikarangirizwa rimwe.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 241 mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha no mu ngingo ya 66 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, isubikagihano ntirisonera uwakatiwe kwishyura amagarama y’urubanza, indishyi z’akababaro no kwamburwa uburenganzira mboneragihugu.

Icyakora, kwamburwa uburenganzira mboneragihugu bivaho iyo igihano cyataye agaciro. Ni ukuvuga iyo uwakatiwe iki gihano yitwaye neza ntiyongere guhamwa n’icyaha cy’ubugome cyangwa icyaha gikomeye.

Icyaha cy’ubugome ni icyaha itegeko rihanisha igihano cy’iremezo cy’igifungo kirenze imyaka itanu (5) cyangwa igifungo cya burundu. Ni mu gihe icyaha gikomeye gihanishwa igihano cy’iremezo cy’igifungo kitari mu nsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka itanu (5).

Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu  birimo; gukurwa mu murimo wa Leta cyangwa kubuzwa kuwujyamo, kubuzwa uburenganzira bwose cyangwa bumwe umuntu afite mu gihugu bwerekeye politiki, kubuzwa uburenganzira bwo kwambara impeta z’ishimwe, kutemererwa gutanga ubuhamya nk’umuhanga cyangwa nk’umutangabuhamya mu byemezo no mu manza uretse kuba yatanga amakuru.

Kwamburwa uburenganzira mboneragihugu   harimo kandi kutemererwa kuba mu bagize inama y’umuryango, umwishingizi, gushingwa ibintu, gusimbura umwishingizi, kureberera abadafite ubwenge buhagije, uretse gusa kubigirira abana be bwite kubuzwa uburenganzira bwo gutunga intwaro, kubuzwa gukoresha urupapuro mvunjwafaranga cyangwa ikarita iguhesha amafaranga, guhezwa mu masoko ya Leta, kubuzwa uburenganzira bwo kujya mu mahanga ndetse no kubuzwa imirimo imwe n’imwe yagenwa n’urukiko.

Jun 15, 2025 - 13:17