Omah Lay yahuye n’impanuka yangije imodoka ze za Tesla
Umuhanzi w’icyamamare wo muri Nigeria, Omah Lay, yagize impanuka ikomeye y’imodoka.
Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatandatu i Lagos, ikaba yarangije imodoka ebyiri za Tesla z’uyu muhanzi.
Umunyamuziki uzwi cyane uba mu Bwongereza, Adesope Olajide uzwi ku izina rya ‘Shopsydoo’, ni we watangaje iby’iyo mpanuka mu butumwa yashyize kuri Instagram ku mugoroba wo ku wa Gatandatu.
Asangiza amashusho y’iyo mpanuka, yanditse ati: “Omahlay imodoka ya Tesla, Imana ishimwe kubw’ubuzima. Imana ishimwe ko ari muzima, tuzagura izindi ebyiri nimara gusohora album. Inkuru nyinshi zizavugwa.”
Nk’uko ikinyamakuru DAILY POST kibitangaza, nubwo amakuru arambuye kuri iyo mpanuka ataramenyekana neza, amashusho acicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza izo modoka ebyiri zangiritse bikomeye.
Uyu muhanzi Omah Lay yaririmbye indirimbo zirimo nka Godly, Soso, n’izindi zitandukanye zagiye zikundwa cyane, ndetse akaba ari umwe mu bahetse umuziki wa Nigeria kugeza ubu.


Kinyarwanda
English
Swahili









