
Lydia Jazmine yagaragaje ko kuba Sheebah atari mu bikorwa by'umuziki ari icyuho gikomeye
Umuhanzikazi Lydia Jazmine yavuze ko kuba Sheebah Karungi atari mu bikorwa by'umuziki, ari icyuho gikomeye ku muziki wa Uganda.
Lydia Jazmine avuga ko Sheebah yagize uruhare rukomeye mu gutuma umuziki wa Uganda utera imbere.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Lydia yashimiye Sheebah ku ruhare rwe yagize ku bahanzi bakiri bato bagiye bamwigiraho.
Yagize ati "Hari icyuho kigaragara kuko Sheebah ni umuntu ufite uruhare runini muri uyu muziki. Njyewe n’iyo numvise abantu bamwubahuka biransetsa. Buri wese afite ibyo yagezeho n’aho ageze mu muziki, ariko hari abahanzi bafunguriwe inzira na Sheebah."
Sheebah Karungi, yafashe ikiruhuko mu muziki nyuma y’igitaramo yakoze mu mwaka ushize.
Sheebah Karungi kandi nyuma y'uko akoze iki gitaramo atwite, yaje kubyara ndetse akomerezaho ikiruhuko avuga ko yafashe mu muziki.
Sheebah akomeje kugirana ibihe byiza n'imfura ye y'umuhungu