issa
Chris Brown yiyamye abamugereranya n’abahanzi bahawe ubufasha

Jul 1, 2025 - 09:29
 0

Umuririmbyi ubivanga no kubyina, Chris Brown yiyamye abahanga mu busesenguzi bw’imyidagaduro yo muri America bamaze imyaka 20 bamugereranya n’abahanzi babonye ubufasha butandukanye mu gihe we yabayeho yirwariza.

Uyu muhanzi umaze ibinyacumi bibiri akunzwe yasobanuye ko hari abahanzi bakoze umuziki basunikwa ku buryo iyo batabikorerwa bari guhagarika umuziki. Yanditse kuri Instagram ye ati”Ndifuza ko muhagarika kungereranya n’abahanzi bakoze umuziki bafashwa n’itangazamakuru, Leta n’abandi batandukanye. Iyo baza kwirwariza bagakora umuziki nta gisunika nibura byari kumvikana ariko musigeho mwa bagabo mwe jyewe narirwarije”.

Chris Brown yasobanuye ko akora umuziki agamije gushaka amaramuko kandi kandi ko amaze imyaka 20 arwana intambara ari umwe. Mu kwiyama abitwa aba Pundits yagirango barekere gukomeza kumugereranya n’abarimo Usher n’abandi kuko bo itangazamakuru ryabakoreye byose mu gihe we bamuteye umugongo.

Hari n’igihe Chris Brown yigeze kujya agereranywa na Michael Jackson bitewe n’ubushobozi bombi bahuriyeho bwo kubyina no kuririmba.

Hari n’abamugereranya na  T-Pain, Trey Songz, Mario, Akon na Nelly. Aba Pundits ni abahanga mu myidagaduro cyangwa se imikino aho usanga bakora akazi ko gusesengura bashingiye ku bunararibonye bafite bitewe n’igihe, ubumenyi baba bafite muri ako kazi. 

Nubwo Chris Brown yiyamye abasesenguzi n’abafana kutamugereranya na bagenzi be, ku itariki 29 Kamena 2025 yanditse ahatangirwa ubutumwa bumara amasaha 24 kuri Instagram ko yubaha cyane T-Pain kuko ni umwe mu bakoze byinshi mu kiragano cyabo kandi ko yazanye ikoranabuhanga ryitwa’Auto-Tune’ ryamamaye cyane mu bahanzi batari biyizeye ku majwi yabo. Yanasobanuye ko T-Pain yaharaniye iterambere ry’umuziki bityo akwiriye guhabwa ikamba akiraho. Ni kenshi Chris Brown yanagiye agaragaza icyubahiro kuri Michael Jackson dore ko ari nawe wamwigishije kubyina.