Ibitaramo 10 byagurishijwemo amatike yose agashira kuri Lugogo Cricket Oval
Lugogo Cricket Oval ni kimwe mu bibuga biberaho ibitaramo bikomeye muri Uganda, kikaba cyakira abantu babarirwa hagati y'ibihumbi 20 na 30.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bitaramo 10 byabereye kuri iki kibuga giherereye mu Mujyi wa Kampala, bikagurishirizwamo amatike yose agashira.
Dore ibitaramo 10 byagurishijwemo amatike yose agashira kuri Lugogo Cricket Oval:
10. Legend Hit After Hit (2017) – Jose Chameleone
Ku wa 30 Kamena 2017, Jose Chameleone yakoreye igitaramo cy'amateka kuri iki kibuga, abantu bitabira ku bwinshi mu gitaramo cyari cyahawe inyito ya Legend Hit After Hit kuri Lugogo Cricket Oval.
Nubwo icyo gitaramo cyari gikomeye, ugereranyije nicyo yahakoreye muri 2023 yise Gwanga Mujje nicyo kitabiriwe n'abantu benshi cyane.
9. Igitaramo cya Sean Paul (2012)
Umuraperi w’icyamamare wo muri Jamaica, Sean Paul, na we ni umwe mu babashije gukorera igitaramo kuri Lugogo, amatike yacyo akagurwa yose agashira. Ni igitaramo uyu muraperi ukora n'injyana ya Dancehall yakoreye muri Uganda ku wa 9 Ugushyingo 2012.
8. Ray G Live in Concert (2024)
Ray G, ufatwa nk'umwami w'umuziki mu Burengerazuba bwa Uganda, na we yataramiye abakunzi b'umuziki kuri Lugogo Cricket Oval ku wa 10 Gicurasi 2024, amatike yose yagiye ku isoko arashira.
Iki gitaramo cyahinduye amateka, kigaragaza ko n’abahanzi bo mu bindi bice bya Uganda bitari Kampala bashobora kuzuza ibibuga nk'ibi binini.
7. Konshens na Alaine (2013)
Ku wa 23 Kanama 2013, ibyamamare byo muri Jamaica Konshens na Alaine nabo bakoreye igitaramo cy'amateka kuri Lugogo mu gitaramo cyateguwe na Suudi Man wari ugezweho mu gutegura ibitaramo bikomeye.
Icyo gihe kandi injyana ya Dancehall yari yaracengeye cyane kuri radiyo za Uganda, bityo iki gitaramo kiba kimwe mu byitabiriwe cyane n’urubyiruko.
6. I Believe Concert (2010) – R. Kelly
Ku wa 29 Mutarama 2010, umuhanzi w’umunyamerika R. Kelly wari mu bihe bye byiza yataramiye kuri Lugogo mu gitaramo cya I Believe, cyari cyatewe inkunga na sosiyete ya Zain Telecom.
Uyu muhanzi wariririmbye igihe kingana n'isaha imwe yasize akoze igitaramo cy'amateka, ndetse kikaba kibarwa nka kimwe mu byitabiriwe by'umwihariko ku bahanzi mpuzamahanga bakoreye muri Uganda.
5. Neyanziza Concert (2024) – Sheebah Karungi
Ku wa 4 Ukwakira 2024, Sheebah Karungi yakoze igitaramo kitazibagirana yise Neyanziza cyari kigamije kwishimira ibyo yagezeho mu rugendo rwe rw'umuziki.
Uretse imbyino n’imiririmbire ye yihariye n’ingufu nyinshi ku rubyiniro, muri iki gitaramo Sheebah yanahishuriye abantu ko atwite nyuma y'uko byari bimaze iminsi bivugwa.
Iki gitaramo kandi bivugwa ko cyitabiriwe n'abantu bagera ku 28,000.
4. Wyclef Jean na DJ Benny D (2008)
Umuraperi Wyclef Jean, wo muri Haïti wigeze no kwegukana Grammy Awards, hamwe na DJ Benny D, nabo bakoreye igitaramo kuri Lugogo ku wa 1 Kanama 2008, amatike yacyo yose aragurwa arashira.
3. Fire Baby Concert (2022) – Winnie Nwagi
Ku wa 9 Nzeri 2022, Winnie Nwagi yakoze igitaramo cye cya mbere anagikorera kuri Lugogo ndetse kiritabirwa cyane birenza uko byari byitezwe.
Abantu benshi bari bageze ku Lugogo abandi burira ibiti abandi ku nkuta z'inyubako ngo babone uko bamureba.
2. Swangz All-Star Tour na Tarrus Riley (2017)
Ku wa 31 Kanama 2017, igitaramo cya Swangz All-Star Tour cyabaye amateka bitewe n’umuhanzi Tarrus Riley wari wakiririmbyemo.
Iki gitaramo kandi, cyabayemo insaganya biturutse ku bafana batemeranya na politiki ya Bebe Cool, bamuteye amacupa ubwo yari ari ku rubyiruko bituma kurushaho kuvugwa cyane.
1. UB40 Concert (2008)
Ku wa 23 Gashyantare 2008, itsinda ry’abongereza rya UB40 ryataramiye kuri Lugogo Cricket Oval, igitaramo cyari cyatewe inkunga na MTN Uganda, ntacyo amatike yacyo yose ashira ku isoko.
Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu bagera ku 30,000, amatike 25,000 agurwa mu cyiciro cya silver, 4,000 ya gold, na 300 ya platinum yose yaragurishijwe, bituma kiba igitaramo cya mbere cyitabiriwe kurusha ibindi kuri Lugogo Cricket Oval.
Itsinda ry’Abongereza rya UB40 niryo ryakoze igitaramo cyagurishije amatike menshi kuri Lugogo


Kinyarwanda
English
Swahili









