issa
Tems "Nishimira kuba nteye nk'igitomati"

May 16, 2025 - 22:05
 0

Umuhanzikazi w’Umunya-Nigeria umaze kubaka izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga, Temilade Openiyi uzwi nka Tems, yatangaje ko yishimira imiterere y’umubiri we idasanzwe, cyane cyane kuba ari umugore w’umwirabura ufite ibibero n’ikibuno biteye neza. Ibi yabivuze mu kiganiro yagiranye na Cocoa Butter ubwo yari muri Atlanta, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tems yavuze ko kuba afite imiterere idasanzwe y’umubiri nk’iyo afite ubu ari kimwe mu bintu yishimira cyane ku mugore w’umwirabura nkawe. Ati: “Nishimira kuba mfite imiterere y’umubiri wanjye idasanzwe. Nishimira ko mfite ikibuno kinini kuko gikurura igitsinagabo".

Yakomeje avuga ko imyambarire ye ihuza n’uko yiyumva, agahitamo kwambara imyenda imuhesha agaciro kandi igaragaza umwihariko we. 

Uyu muhanzikazi yashimangiye ko atazigera ahindura uko ari kugira ngo yemerwe n’abandi, kuko uburyo ateye bwonyine buhagije. Ati: “Ndi njyewe kandi sinzigera mpinduka ngo mere nk’uko abandi bashaka. Kwiyakira ni byo bituma numva mfite agaciro.”

Tems akomeje kuba icyitegererezo ku rubyiruko rw’abakobwa b’Abanyafurika, abashishikariza gukunda umubiri wabo, kwemera umwihariko wabo no kutazigera batezuka ku byo bemera. Urugero rwe rukomeza guha imbaraga abakobwa bahanganye n’igitutu cy’imyitwarire y’ibyifuzo by’isi.

May 16, 2025 - 23:10