Tyla yanditse amateka atarakorwa n'undi muntu muri Afurika
Umuhanzikazi uturuka muri Afurika y’Epfo, Tyla, yanditse amateka yo kuba Umunyafurika wa mbere uyoboye ibirori mpuzamahanga bya Nickelodeon Kids’ Choice Awards.
Ni ibirori biteganyijwe kuba ku wa 21 Kamena 2025, bikaba bizabera i Santa Monica muri Leta ya California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bikazatambutswa ku mashene ya Nickelodeon na Paramount Global.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Tyla yagaragaje ibyishimo bikomeye n’ishema byo kuba agiye kuyobora ibi birori byubashywe n’ingeri zose ku isi hose. Yagize ati: “Ndibuze kuyobora Kids’ Choice Awards, ni iby'agaciro gakomeye cyane!!!”.
Ni amakuru yasamiwe hajuru n'abakunzi b'uyu muhahanzikazi baturuka muri Afurika ndetse no ku Isi yose muri rusange dore ko uyu muhanzikazi akomeje kwigarurira imitima y'abatari bake hano hanze.
Nickelodeon Kids’ Choice Awards ni kimwe mu birori bikomeye byitabirwa n’ibyamamare bikomeye ku isi. Ku rutonde rw’abahatanira ibihembo harimo abarimo Kendrick Lamar, Ariana Grande, Lady Gaga, Dwayne Johnson, Selena Gomez, n’abandi benshi bafite bakomeye mu by'iciro bitandukanye.
Tyla yanditse amateka atarakorwa n'undi muntu muri Afurika


Kinyarwanda
English
Swahili









