issa
Davido yahishuye ibanga rituma indirimbo ihuriweho n'abahanzi igera kure

May 16, 2025 - 23:07
 0

Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya Afrobeats, Davido, yatangaje ibanga akoresha mu gukora indirimbo z’ihuriweho n'abandi bahanzi (Collaborations) zigakundwa cyane ku ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro yahaye The Beat 96.1 FM yo muri Atlanta, Davido yavuze ko adakunda gukorana indirimbo n’abandi bahanzi kubera ko bigizwemo uruhare na Label yuwo muhanzi, ahubwo akorana n'umuhanzi agendeye ku bucuti bafitanye kuko aba yumva ko bafite umutima umwe n'ubushake bwo gukora umuziki w'umwimerere hatarimo ibindi biri hagati yabo.

Mu kiganiro uyu muhanzi Davido yagize ati" Ntabwo nkorana indirimbo n'abandi bahanzi kuko  tubisabwe n’ama label. Oya. Dukorana kuko turi inshuti kandi tdufite intego imwe.”

Davido yasabye abahanzi bagenzi be kujya bafata umwanya uhagije wo kumenyana, bagakorana imishinga ishingiye ku rukundo n'ubufatanye aho kubikora nk’inshingano. Yavuze ko iyo abahanzi bafitanye umubano ukomeye, bituma indirimbo zivamo zigira ireme kandi zigakundwa n’abantu benshi.

Davido, w’imyaka 32 y'amavuko, akomeje kuba umwe mu bahanzi ba Afurika bafite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki wa Afurika by'umwihariko injyana ya Afrobeats ku ruhando mpuzamahanga, dore ko nawe ubwe akomeje gufasha abahanzi batandukanye hano hanze abafasha mu kumenyekanisha muzika yabo.