
Vybz Kartel yababariye umugore we wamuciye inyuma imyaka 13
Umuhanzi wo muri Jamaica Vybz Kartel, yatangaje ko nubwo umugore we yamucaga inyuma mu gihe cy'imyaka 13 ubwo yari mu buroko, ariko nanone yamubabariye, cyane ko yanamubaga hafi igihe yari muri gereza.
Vybz Kartel avuga ko ashimira bikomeye umugore we Tanesha Johnson wabashije kumutegereza imyaka 13 yamaze muri gereza n'ubwo yamucaga inyuma.
Mu kiganiro aherutse kugirana n'itangazamakuru yagize ati:"Ndashima umugore wanjye wantegereje igihe kingana gutya n'ubwo yanciye inyuma ndabizi ko bitari bimworoheye".
Yunzemo ati " Ndamwubaha cyane kandi ndamwumva ni umuntu. Naramubabariye kandi ndamwumva cyane kuko byari ibihe bikomeye kuri we."
Uyu muhanzi ashimangira ko umugore we igihe yari muri gereza yakomeje gukora ibishoboka amwitaho kandi amurwanira n'ishyaka muri rubanda akomeza no kwerekana isura ye nziza.
Vybz Kartel yari yarakatiwe burundu muri 2014 ku byaha yashinjwaga birimo ubwicanyi, nyuma akaza kurekurwa umwaka ushize nyuma yo gutsinda ubujurire.