Kanye West yavuze ko atakirwanya Abayahudi ukundi
Umuraperi w'Umunyamerika, Kanye West kuri ubu usigaye akoresha izina 'Ye', yavuze ko atakirwanya Abayahudi ukundi ndetse isaba imbabazi ku Mana bitewe n'ububabare yateje.
Kanye West yavuze ko yagaragaje ko yahindutse ubu icyo ashyize imbere ari ugusangiza amahoro no kongera gukiza isi.
Ibi bibaye nyuma y’imyaka myinshi Ye agaragaza ko yibasira Abayahudi, aho yavugaga amagambo ashimagiza Adolf Hitler, gushyira ku isoko ibicuruzwa biriho ibirango by'Abanazi, ndetse akaba yarigeze no gusohora indirimbo yise 'Heil Hitler'.
Iyi ndirimbo yamaganiwe kure ndetse ikurwa ku mbuga nka YouTube, Spotify, na Apple Music, ariko ikomeza gukwirakwizwa ku rubuga X (rwahoze ari Twitter).
Kanye yavuze ko atakirwanya Abayahudi ndetse asaba imbabazi ku Mana
Ye yigeze gusaba imbabazi Abayahudi mu Ukuboza 2023, avuga ko atagamije kugira uwo ababaza cyangwa ngo amubangamire ndetse yiyemeza icyo yizeza abantu ko ahindutse. Icyo gihe, Umuryango uharanira kurwanya ivangura ryibasira Abayahudi (ADL) wavuze ko ayo magambo ari intambwe ya mbere ikomeye, ariko ibikorwa bye ari byo bizerekana ukuri.
Kanye West kandi yatangaje ko atazongera kurwanya Abayahudi mu nyuma y'amasaha macye i Washington D.C, harasasiwe abakozi babiri ba Ambasade ya Israel muri Amerika.


Kinyarwanda
English
Swahili









