
Davido na Chioma ntibakozwa ibyo kongera kubyara, Justin Beiber yongeye kurikoroza, Rema Namakula yavuze ibanga rituma indirimbo ze zikundwa: Avugwa mu myidagaduro
Amakuru y'imyidagaduro agezweho mu Afurika no hirya no hino ku Isi
Davido yatangaje ko we n'umugore we Chioma batazongera kubyara abandi bana, aho avuga ko abo bafitanye bahagije.
Yavuze ko Chioma akeneye akaruhuko ko kubyara, ubundi akajya kwita ku bikorwa by'ubucuruzi bimuteza imbere.
Ati "Ubu nta bandi bana nshaka. Njye n'umugore wanjye twafashe akaruhuko, akeneye kujya gukora. Arashaka gukora ibintu byinshi nko gufungura resitora."
Davido na Chioma bafitanye abana b'impanga, nyuma y'uko imfura yabo yitabye Imana. Icyakora Davido hari n'abandi bana afite yabyaye ku ruhande.
Ku rundi ruhande, umuhanzi wo muri Tanzania Harmonize, yazanye umugabo mushya mu itsinda ry'abareberera inyungu ze witwa George Beke uzwi nka Geobek akaba umushoramari ukomeye.
Uyu mugabo yanakoranye n'abandi bahanzi bakomeye muri Afurika nka Burna Boy, Mr. Eazi, LayLizzy, DJ Tarico na Yaba Buluku Boyz.
Harmonize akaba yarazanye Geobek mu itsinda rye kugira ngo amufashe kuba yamugeze kure ku ruhando mpuzamahanga abe yazamura izina rye ku rundi rwego.
Rema Namakula yahishuye ibanga rituma agira indirimbo zigakundwa
Umuhanzikazi wo muri Uganda Rema Namakula, yatangaje ko iyo atwite ari bwo akora indirimbo zigakundwa, cyane ko ari bwo aba afite umwanya uhagije.
Namakula avuga ko iyo amaze gusama ahita afata akaruhuko, bityo muri ako karuhuko akagakoresha yandika indirimbo nyinshi akajya no muri stidio izo ndirimbo zikazasohoka atarabyara na nyuma y'uko amaze kubyara.
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Cano imwe yo muri Uganda, akaba yarateye urwenya avuga ko umunsi azaba ashaka kugira indirimbo igakundwa azasaba umugabo we Dr. Hamza Ssebunya kumutera indi nda. Kuri ubu Namakula afite abana babiri harimo uwo yabyaranye na Eddy Kenzo.
Daddy Andre aravumira umuziki ku gahera
Umuhanzi Daddy Andre aratangaza ko udashobora gukora umuziki gusa ngo ugire ugire aho ugera, kuko ari ibintu bigoranye bisaba kuba ukora n'ibindi bintu.
Uyu muhanzi avuga ko ikibitera ari uko nta bumwe buri mu ruganda rw'imyidagaduro, bityo hakwiye kubaho gukorera hamwe bagahuza ubumenyi n'imbaraga kugira ngo bagire aho bagera.
Ku rundi ruhande,umuhanzikazi Nina Roz, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kwemeza ko ari we muhanzi mwiza kandi muremure uri mu ruganda rw'imyidagaduro muri Uganda.
Mu kiganiro Nina Roz yagiranye na Spark TV, yavuze ko uburyo agaragara neza ari byo bituma agira umwihariko mu myidagaduro ya Uganda.
Ati:"Nta muhanzi muremure kunsumba akaba ari na mwiza cyane afite uruhu nk'urwange kundusha. Icyo mvuga ni uko ibintu byose bidashobora gupimwa, gusa ikiriho ni uko ibintu byose ari umugisha uturuka ku Mana."
Justin Beiber yongeye kuvugisha benshi
Umuhanzi wo muri Canada Justin Beiber, yongeye kuvugisha benshi ubwo hajya hanze amafoto amugaragaza ari gusomana n'umuraperikazi Sexxy Red.
Aya ni amafoto agaragaza Beiber asoma Red ku itama arimo guseka bigaragara ko ysihimye, ibyatumye abafana batanga ibitekerezo bemeza ko uyu muhanzi yari yishimye cyane kuruta uko yishima iyo ari kumwe n'umugore we.
Benshi bakomeje kwemeza ko Beiber yarimo aca inyuma umugore we, dore ko mu mwaka washize inkuru zabaye nyinshi byemezwa ko bashaka gutandukana. Ariko kandi abandi baremeza ko ibyo bakoze bigamije gutwika.