
Ariel Wayz yasogongeje abakunzi be album (Amafoto)
Umuhanzikazi Ariel Wayz mu ijoro ryakeye yumvishije abakunzi be bake album Hear To Stay yiteguye gushyira hanze ku wa 08 Werurwe 2025.
Kuri uyu wa 04 Werurwe 2025, umuhanzikazi Ariel Wayz yakoze igitaramo cyo kumvisha abantu batumiwe album yise Hear To Stay iriho indirimbo 12.
Ni igikorwa kitabiriwe n'abarimo Juno Kizigenza bakanyujijeho mu rukundo, Ruti Joel, n'inshuti za Ariel Wayz .
Igikorwa cyabereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Rwandex, Mundi Center.
Ariel Wayz yumvishije abantu be ba hafi iyi album nyuma y'uko mu masaha y'igitondo kuri uyu wa Kabiri yari yakoze ikiganiro n'itangazamakuru asobanura byinshi kuri iyi album.
Ariel Wayz yumvishije abakunzi be album
Ariel Wayz yasogongeje abakunzi be album ye Hear To Stay muri Mundi Center
Juno Kizigenza na Ruti Joel bagiye gushyigikira Ariel Wayz