Byukusenge Claire yasohoye indirimbo yibutsa abantu ko ntaho Imana itagukura
Umuhanzikazi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Byukusenge Claire, yashyize hanze indirimbo yitwa 'Sinzatinya' yereka abantu ko nta hantu Imana itagukura.
Ni indirimbo uyu muhanzikazi yashyize hanze ku wa Kane tariki 22 Gicurasi 2025. Ni indirimbo nziza uyu muhanzikazi yashyize hanze ariko wumva irimo ubutumwa bukomeye bwereka abantu ko Imana ibabereye maso ndetse ko ntaho Imana itagukura.
Mu kinganiro kigufi uyu muhanzikazi yagiranye na UKWELITIMES, yatubwiye ko gushyira hanze iyi ndirimbo yari afite ubutumwa bwo kwereka abantu ko Imana ari yo itubereye maso ndetse ko ubuzima bwose wabamo ugomba kwibuka ko ntaho Imana itakura umuntu.
Yagize ati" Narinshingiye ku mirimo y'Imana, nasubiza amaso mu minsi yakera nsanga ntaho Imana itakura umuntu, nta naho itamujyeza. Namenyeko mu gihe ndikumwe nayo, sinzatinya nzaryama nizigure kuko itubereye maso. Muri iyi ndirimbo, nabwiraga abantu ko batagomba gutinya kuko barikumwe n'Imana."
Uyu muhanzikazi yakomeje atubwira ko afite intego yo kuba umuhanzikazi ukomeye ndetse ko yifuza gukomeza gutanga ubutumwa buhembura imitima y'abanyarwanda abinyujije mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.
Byukusenge Claire ni umwe mu bahanzikazi bafite ijwi ryiza ndetse unatanga icyizere mu gihe kizaza. Claire yatangiye umuziki mu buryo bwakinyamwuga, muri Werurwe 2025. Amaze gushyira hanze indirimbo 2 ariko arimo gutegura gushyira hanze n'izindi nyinshi.
SINZATINYA BY BYUKUSENGE CLAIRE
Byukusenge Claire yashyize hanze indirimbo yose Sinzatinya


Kinyarwanda
English
Swahili









