Ariel Wayz yahishuye byinshi kuri album ye iri gukomanga

Mar 4, 2025 - 15:11
 0

Umuhanzikazi Ariel Wayz yasobanuye byinshi kuri album yise "Hear To Stay" ari kwitegura gushyira hanze, aho asobanura ko ari album yamuvunnye, cyane ko na album ari ikintu kigora ariko akaba abona Abanyarwanda batabiha agaciro.

Iyi ni album ye ya  mbere izajya hanze ku wa 08 Werurwe 2025 aho igizwe n'indirimbo zigera kuri 12.

Mu kiganiro yahaye itangazamakuru kuri uyu wa 04 Werurwe 2025, yavuze ko impamvu yayise "Hear To Stay" yagira ngo umuntu wese uzajya ayigeraho azajye ahagarara abanze ayumve.

Ati " Impamvu nayise Hear To Stay, ni uko kuva naza mu muziki mbona bantu badaha agaciro album, bakayicaho bigendera kandi mu by'ukuri album ni ikintu kivuna cyane."

Yunzemo ati "Kuba washyira hanze album uri umuhanzi wikora ni ibintu bikomeye, ari yo mpamvu nsaba bantu kumva album."

Muri iki kiganiro kandi, yavuze ko agitangira umuziki hari abanyamakuru bamutegaga iminsi bamubwira ko ntaho azagera, hamwe n'abandi bamucaga intege ariko ubu akaba agihagaze neza.

Ni Album yiyambajeho abahanzi barimo Kivumbi King bakoranye indirimbo yitwa ‘Urihe, Kent Larkin bakoranye indirimbo ‘3 in the morning’ na Angell Mutoni bakoranye indirimbo 'Feel it'.

Izi ndirimbo ziyongera ku zo yikoranye nka Sana, Izee, Made for you, Mbeshya, Icyatsi n’ururo, Side chick, Dee, Blessed na Ariel &Wayz.

Mar 5, 2025 - 10:46

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.