
Bwa mbere Davido yagize icyo avuga ku bukwe yakoze mu 2024
Umuhanzi wo muri Nigeria Davido, ku nshuro ya Mbere yagize icyo avuga ku bukwe yakoze n'umugore we Chioma, aho yikomanze ku gatuza yemeza ko yakoze ubukwe bw'agatangaza muri Nigeria.
Uyu muhanzi wakoze ubukwe bw'agatangaza n'umugore we Chioma umwaka washize, yikomanze mu gatuza avuga ko bwari ubukwe budasanzwe muri Nigeria yose.
Ubwo yari mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa Bootleg Kev Podcast', yavuze ko ku munsi w'ubukwe bwe na Chioma byari bimeze nk'aho muri Nigeria habaye ikiruhuko rusange.
Ati "Twakoze ubukwe budasanzwe, twatumiye abantu baturutse hirya no hino ku Isi baje kwishimana natwe...byari nk'ikiruhuko muri Nigeria kandi ni umwe mu minsi y'agatangaza mu buzima bwanjye."
Tariki 25 Kamena 2024, nibwo Davido n'umugore we Chioma bakoze ubukwe bwavugishije benshi, bitewe n'imitegurire yabwo n'ibyamamare byabwitabiriye.
Davido yikomanze ku gatuza yemeza ko yakoze ubukwe bw'agatangaza