issa
Abafana bavugirije 'Boo' Bruce Melodie basize ubuhe butumwa?

Dec 16, 2025 - 18:53
 0

Ku wa 15 Ukuboza 2025 mu mbuga y'umujyi wa Kigali habereye ikiganiro n'itangazamakuru cyahurije hamwe Bruce Melodie na The Ben. 

Abahanzi mbere y'uko baza, aho cyagombaga kubera hari huzuye abaturage ubona ko bagowe n'ubuzima, bamwe watekereza ko bagorwa no kurya. 

Ndetse ikiganiro kirangiye hari abo twaganiriye batashye n'amaguru hakaba abandi bagiye ku ruhande ari agatsiko bagabana amafaranga (amashusho yabo arahari).

Ntabwo bigoye kumenya ko hari uwaba yarabishyuye (ibyitwa gutwika) kugirango bagaragaze uruhande bariho hagati ya Bruce Melodie na The Ben.

Kandi byanabangamiraga abahanzi igihe babaga bagiye kuvuga. Kuri The Ben bavugaga izina rye, naho kuri Bruce Melodie baramukomeraga. 

Iri komera rishobora gutera agahinda gakabije nyiri ugukomerwa ariko kandi bikamwereka intambara yishoyemo y'ihangana ko isaba ibitambo no gutegura muri buri kimwe cyose kuko uwaba abonye bwa mbere aba bahanzi yabona ko umwe akunzwe undi ari intabwa.

Bruce Melodie arasabwa kwitegura cyane kurenza uko yabitekerezaga kuko yiboneye icyo asabwa. Ikindi nuko niba bisaba kwitwaza abafana bamurwanira ishyaka nawe atangire abyitegure kare kuko byazaba bibi kuririmbira abamukwena mu gihe undi bamuririmba.

Ni ihangana ryeruye rigamije kwerekana urenze undi ku buryo muri iryo hangana buri wese akwiriye kwitegura kwambarira urugamba kuko nta mikino ihari. Uzarangara azabikuramo akababaro n'igisebo aho kuhakura ikamba n'ishimwe. 

Igitaramo The Nu Year Groove kizaba ku 01 Mutarama 2025. Ni ubwa mbere The Ben na Bruce Melodie bazaba bakoze igitaramo cyo guca impaka cyangwa se cyo gusiga umwe ari mu rujijo bitewe n'uko azaba yiteguye mugenzi we.

Ni igitekerezo cyiza cyabyaye amafaranga ku buryo bikozwe neza byakomeza hagasarurwa akayabo ari nako abafana bahabwa ibyishimo. 