issa
Walikare: Abaturage benshi bahungiye i Busurungi nyuma y’ibitero bya FDLR

Dec 16, 2025 - 17:54
 0

Umujyi wa Busurungi, umurwa mukuru wa Gurupoma ya Waloa Loanda muri Teritwari ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ku wa 15 Ukuboza 2025, wakiriye abaturage benshi bahunze bava mu midugudu itandukanye, nyuma y’ibitero byagabwe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

Izi ngabo z’uyu mutwe, ku Cyumweru, zatwitse Umudugudu wa Tuonane wose, ziwuhindura ivu, mu gitero cyahitanye abantu benshi. Nyuma y’iki gitero cyibasiye abasivile, imidugudu ya Bonde la Afia, Tuonane, Bunyamwimbwa, Kifuruka na Kilambo yasigaye ari ubutayu, aho abaturage bayo bahise bahungira mu mujyi wa Busurungi bashaka umutekano.

Umubare w’abaturage bahunze izi mvururu nturamenyekana kugeza ubu, kuko ibikorwa byo kubara abimuwe mu byabo bitaratangira, nk’uko byatangajwe n’urubuga ACTUALITE.CD. Abimuwe muri aka gace biyongera ku bandi baturage barenga 2,000 baturutse muri teritwari za Masisi na Kalehe, na zo zimaze igihe zitegereje ubufasha bwihutirwa bw’ibanze.

Abaturage bahungiye i Busurungi bavuga ko batewe impungenge n’ubugome bwa FDLR, bavuga ko bagifite ubwoba bukomeye bitewe n’ubwicanyi bwabereye mu duce twa Busurungi, Chambucha, Mianga na Malembe mu mwaka wa 2012, bwakozwe n’izi nyeshyamba z’Abanyarwanda.