issa
Abakinnyi babiri bashya bagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports

Dec 16, 2025 - 17:51
 0

Abakinnyi bashya barimo Ali Ismail na Muhamed Ssenoga Kagawa bagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2025, ku kibuga cy'imyitozo cya Rayon Sports mu Nzove hagaragaye abakinnyi bashya babiri. Ali Ismail ukomoka mu gihugu cya Misiri ndetse na Muhamed Ssenoga Kagawa ukomoka mu gihugu cy'u Bugande, bashobora kuba abakinnyi ba Rayon Sports bigenze neza.

Ali Ismail yanyuze mu makipe atandukanye arimo Lavina, Al-Sharqia, Al-Nasr, Thenaeifenierstiem in the Sudanese Al-Amel Club na Sudanese Al-Falah Club.

Amakuru dufite kugeza ubu avuga ko aba bakinnyi nta n'umwe urasinya amasezerano kuko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwifuje kubanza kubabona barimo gukina babona ari abakinnyi beza bakabona kubaha umwanya muri iyi kipe.

Usibye aba bagaragaye mu nzove ariko kandi muri Rayon Sports haravugwamo Faustin Kitoko Likau ukomoka mu gihugu cya DRC wakinaga muri Flambeau De Centre. Ikipe ya Rayon Sports iteganya gutangaza umutoza mushya kuri uyu wa Kane aho bivugwa ko uyu mwanya wamaze guhabwa Bruno Ferry.

Ikipe ya Rayon Sports iheruka gutsindwa na Bugesera FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 11 wa Shampiyona y'u Rwanda. Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa Gatandatu n'amanota 13.

INDI NKURU WASOMA. https://ukwelitimes.com/mu-mikino-10-uyu-mwaka-yatsinzemo-ibitego-6-ibyo-wamenye-kuri-rutahizamu-mushya-rayon-sports-igiye-gusinyisha

Al Ismail yakoze imyitozo muri Rayon Sports 

Muhamed Ssenoga Kagawa yatangiye imyitozo muri Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakinnyi babiri bashya bagaragaye mu myitozo ya Rayon Sports

Dec 16, 2025 - 17:51
Dec 16, 2025 - 20:12