Gicumbi: Abana batatu bavukana bishwe n'igisasu batoraguye
Abana batatu bavuka mu muryango umwe utuye mu Murenge wa Cyumba, bapfuye bishwe n'igisasu batoraguye mu ishyamba batashyagamo.
Amakuru atangwa n'abatuye mu Murenge wa Cyumba, avuga ko abo abana batatu bavuka mu muryango umwe utuye mu Murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, bapfuye nyuma yo kubona igisasu mu ishyamba batashyagamo inkwi, bakagikinisha bikarangira kibaturikana bose bagahita bapfa .
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, aganira na UKWELITIMES yemeje aya makuru avuga ko abo bana batatu barimo uwari ufite imyaka 5, uwari ufite imyaka 13 ndetse n'umukuru muri bo wari ufite imyaka 16 bose bishwe n'igisasu batoraguye aho batashya inkwi.
Meya Nzabonimpa yanavuze ko igisasu cyaturikanye abo bana, bishoboka ko cyaba ari igisasu kimaze igihe kinini kubera ko mu gace kegereye umupaka wa Gatuna habereye imirwano mu gihe cy'urugamba rwo kubohora Igihugu.
Yagize ati "Ibyabaye twabimenye mu gitondo nka Saa tatu mu gitondo, ninaho ubu turi twagiye guhumuriza no gukomeza umuryango ndetse n'abaturanyi. Nubwo bikirimo gusesengurwa ariko ikigaragara ni igisasu kitari icya vuba kuko hariya byabereye ari hafi n'umupaka murabizi ko habereye urugamba rwo kubohora Igihugu, dukeka cyaba ari ikicyo gihe ."
Meya Nzabonimpa yakomeje agira ati" Mu butumwa twatanga, icya mbere ni uguhumuriza umuryango, ikindi ni ugusaba abantu yaba abatuye muri aka karere n'abandi batuye ahandi nuko hashobora kuba hari ibisasu bishoboka kuba bitaraboneka. Niba hari uwubonye ikintu atazi nk'icyuma, ukibonye akwiye kubimenyesha ubuyobozi n'inzego n'umutekano zabafasha mu rwego rwo kwirinda impanuka nk'iyo yabaye."


Kinyarwanda
English
Swahili









